BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Abantu 58 bagiye guhabwa ibihembo by'indashyikirwa

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 26 Nzeri 2026 saa 10:08
Iminota 2 yo gusoma219 Abasomye
Abantu 58 bagiye guhabwa ibihembo by'indashyikirwa
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Hatangijwe ku mugaragaro Rwanda Icon Awards 2026, ibihembo bishya bigamije gushimira no guteza imbere abantu n’ibigo byagaragaje ibikorwa n’impano mu myidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo mu Rwanda.

Muri ibi bihembo hazatangwa ibihembo mu byiciro 58, birimo umuziki, filime, urwenya, imideli, itangazamakuru, ndetse na siporo.

Igikorwa cyo gutanga amazina y’abakandida bazahatanira ibihembo cyatangiye ku wa 25 Nzeri 2026, kikazasozwa ku wa 29 Nzeri 2026.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Nyuma yaho, amatora yo kuri internet azatangira ku wa 2 Ukwakira 2026, asozwe ku wa 1 Ukuboza 2026.

Umuhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026, mu gihe ku wa 17 Ugushyingo 2026 hazaba ihuriro rizahuza abantu bakora mu nganda z’umuco.

Abategura ibi bihembo bavuga ko abazahatanira ibihembo bazasuzumwa hashingiwe ku mpano zabo, imikorere, ibyo bagezeho, uruhare bagize ndetse n’umusanzu wabo mu guteza imbere imyidagaduro, ubuhanzi na siporo mu Rwanda.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Rwanda Icon Awards 2026 igizwe n’ibice bitandatu by’ingenzi ari byo Umuziki n’amajwi; Filime, Series n’urwenya; Imideri; Itangazamakuru n’ibikubiyemo bya Digital; Ibihembo byihariye; ndetse na Siporo.

Muri ibyo byiciro harimo Umuhanzi w’Umwaka, Indirimbo y’Umwaka, Album y’Umwaka, Video y’Indirimbo y’Umwaka, Umukinnyi wa Filime w’Umwaka, Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka, Filime Nziza, Series Nziza, Umuyobozi wa Filime w’Umwaka, Umunyamideri w’Umwaka, Content/TikTok Creator w’Umwaka, Umunyamakuru w’Umwaka, YouTube Channel y’Umwaka na Podcast Nziza, n’ibindi.

Mu cyiciro cya siporo hazarebwa ibikorwa byagezweho muri ruhago, basketball na volleyball, hakazahatanamo amakipe, abakinnyi n’abatoza.

Hari kandi ibihembo bya Icon Sportsman of the Year na Icon Sportswoman of the Year.

Mu muziki n’amajwi honyine harimo ibyiciro 13, birimo Umuhanzi w’Umwaka, Indirimbo y’Umwaka, Album y’Umwaka, Umuhanzi wa Hip Hop w’Umwaka, Umuhanzi wa R&B w’Umwaka, Umuhanzi wa Gospel w’Umwaka, Umuhanzi mushya w’Umwaka, Umuhanzi wa Afrobeat w’Umwaka, Producer w’Umwaka ndetse n’ibyiciro bya ba DJ.

Mu gutegura abazahatanira ibihembo, abanyamakuru n’abandi bakora mu itangazamakuru basabwe gutanga ibyifuzo by’abakandida mu byiciro bitandukanye.

Abategura Rwanda Icon Awards bavuga ko mu gutanga amazina hagomba kurebwa impano, imikorere, ibyo umuntu yagezeho, uruhare rwe n’umusanzu we mu rwego ahagarariye.

Mu gutanga ibihembo hazifashishwa akanama nkemurampaka, ariko hanashingwe ku majwi azaba yatanzwe n’abatoye binyuze mu matora.

Rwanda Icon Awards 2026 iri gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Celebrating Rwanda’s Icons”, bisobanuye “Kwizihiza ibihangange by’u Rwanda.”

Bwiza News

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com