BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Papa Leo XIV aratangira uruzinduko rw'iminsi 4 mu Bufaransa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 25 Nzeri 2026 saa 07:29
Iminota 2 yo gusoma98 Abasomye
Papa Leo XIV aratangira uruzinduko rw'iminsi 4 mu Bufaransa

images (3)

Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, kuri uyu wa Gatanu aratangira uruzinduko rw’iminsi ine mu Bufaransa, aho igice cy’ingenzi cyarwo ari misa nini cyane yitezweho kwitabirwa n’abantu barenga 500,000 i Paris mu murwa mukuru.

Ku bijyanye na misa yo ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita z’amanywa, hubatswe alitari mu gace kitwa Place de la Concorde k’i Paris ndetse ahantu hagari hakikije agace k’umuhanda wa Champs-Élysées hafunzwe na polisi. Abagatolika bagera ku 600,000 bazaba bateraniye muri uwo muhanda kugeza ku nyubako ya Arc de Triomphe no hirya yaho.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron araza gusuhuza Papa ku kibuga cy’indege cya Orly kiri i Paris, hanyuma agirane ibiganiro na we mu ngoro ya Champs Élysée, ku bibazo bya politike mpuzamahanga hamwe no ku bwenge buhangano (AI).

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Azanavuga ijambo ari kumwe na Papa i Metz, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'u Bufaransa.

Perezida Emmanuel Macron ariko ntazitabira misa n’imwe mu zo Papa azasoma, ahanini kubera kwirinda kurenga ku ihame ry’u Bufaransa ryo gutandukanya nta kujenjeka ibya leta n’iby’iyobokamana.

Ahubwo mu mwanya we, umugore we Brigitte na Minisitiri w’intebe Sébastien Lecornu ni bo bajya mu misa ibera mu gace ka Champs-Élysées nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Abakandida benshi bitagura guhatana mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha mu Bufaransa na bo bitezweho kwitabira iyo misa, barimo Marine Le Pen wo mu murongo wa politike w’ibitekerezo byo gukomera ku bya kera ushyira imbere u Bufaransa n'ibyabwo, abo mu murongo w’ibitekerezo byo hagati ari bo Edouard Philippe na Gabriel Attal, na Bruno Retailleau na we wo mu murongo wo gutsimbarara ku bya kera.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.