Bwiza

Umulisa Charlotte wamenyekanye mu marushanwa y'ubwiza yambitswe impeta

imyidagaduro
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Mbere, 17 Werurwe 2025 saa 10:36
Iminota 1 yo gusoma6 Abasomye
Umulisa Charlotte wamenyekanye mu marushanwa y'ubwiza yambitswe impeta

Umulisa Charlotte, uzwi nka Princess Cici ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo na Chris, umusore ukomoka muri Poland.

Ibi birori byo kwambikwa impeta byabereye mu mujyi wa Warsaw ku Cyumweru, tariki ya 17 Werurwe 2025, aho uyu mukobwa asanzwe akorera ibikorwa bye byo kumurika imideli.

Ku bijyanye n'ubukwe, uyu mukobwa atangaza ko buri vuba gusa amatariki ntibari bayahitamo, ati: "Gahunda y’ubukwe iri vuba, ariko ntiturashyiraho amatariki."

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Umulisa yavuze ko kuva bahura na Chris yabonaga ko ari we muntu uzamushimisha kurusha abandi. Yagize ati: "Ndagukunda cyane Chris. Nambitswe impeta."

Umulisa yamenyekanye ubwo yari mu barushanwaga muri Miss Supranational International 2022, ariko ntiyarisoza kuko u Rwanda rwahagaritse amarushanwa y’ubwiza.

Uyu mukobwa ni murumuna wa Uwase Clementine (Tina) wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 na Miss Elite 2020.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.