Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yagaragaje ko mu mwaka wa 2025/2026 abantu 469,532 basabye akazi mu nzego za Leta, ariko abagera ku 2,512 aba ari bo gusa bahabwa imyanya.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’umwaka wa 2025/2026 igaragaza ko mu bantu bose basabye akazi, 295,731 bari abagabo bangana na 63%, mu gihe abagore bari 173,801, bangana na 37%.
Muri ayo madosiye yose yakiriwe, 228,451 angana na 48.7% ni yo yatoranyijwe, mu gihe 241,081 angana na 51.3% atatoranyijwe.
Abakandida 49,651 ni bo bitabiriye ibizamini by’akazi, ariko abatsinze ni 6,831. Muri bo, abagabo bari 4,429, bangana na 64.8%, na ho abagore bari 2,402, bangana na 35.2%.
Mu batsinze, abahawe akazi ni 2,512, barimo abagabo 1,509 n’abagore 1,003.
Abandi bakandida 3,781 bashyizwe ku rutonde rw’abatsinze ariko batarabona imyanya, mu gihe 323 batsinze ariko bakanga kwemera akazi bahawe.
Raporo igaragaza kandi ko mu myanya 3,370 yari ikeneye abakozi, imyanya 858 itabonewe abayikora.
Iyi mibare igaragaza icyuho kiri hagati y’abakozi inzego za Leta zikeneye n’abakandida baboneka bujuje ibisabwa.
Komisiyo yagaragaje ibibazo bikigaragara mu gushaka abakozi, birimo gushyira mu myanya abakandida batujuje ibisabwa, kutubahiriza igihe giteganywa mu gushaka abakozi no gukopera mu bizamini.
Mu igenzura ryakozwe nyuma y’amapiganwa mu nzego za Leta 57, Komisiyo yasanze hari abakandida bashyizwe mu myanya badafite impamyabumenyi zisabwa cyangwa bataragaragaje icyemezo cyemeza ko impamyabumenyi zabo zifite agaciro kangana n’izisabwa mu Rwanda (equivalence).
Komisiyo yasabye inzego za Leta kunoza uburyo bwo gutanga akazi, kubahiriza amategeko no gukoresha neza urutonde rw’abakandida batsinze batarabona imyanya, kugira ngo imyanya ikeneye abakozi ibonerwe abayikwiriye.
Yanagaragaje ko hakenewe ingamba zo guteza imbere ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi, kuko imibare igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu basaba akazi, mu bitabira ibizamini no mu bahabwa imyanya.


