Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr Edouard Bizimana, yavuze ko ifatwa ry’Umujyi wa Uvira wigeze gufatwa na AFC/M23 ryari igikorwa cyari kigamije gutega umutego Ingabo z’u Rwanda (RDF), avuga ko ingabo z’u Burundi zitigeze zirwanira muri uwo mujyi.
Bizimana yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye u Rwanda n’abasirikare barwo.
Bizimana yagize ati: “Ingabo z’u Burundi ntizigeze zirwanira muri Uvira. Uwo mujyi wari umutego ku Rwanda, AFC/M23 na Twirwaneho ndetse n’umurezi wabo, RDF, baguyemo buhumyi. Ingamba ni zo zitanga itandukaniro, si ibinyoma.”
Aya magambo aje nyuma y’impaka zishingiye ku mpamvu Amerika yahaye ibihano u Rwanda, aho Nduhungirehe yavuze ko igihe ibyo bihano byafatiwe kidahura n’igihe AFC/M23 yaviriye muri Uvira.
Umukuru wa dipolomasi y'u Rwanda yavuze ko AFC/M23 yatangiye kuva muri Uvira ku wa 16 Ukuboza 2025, ikarangiza kuva muri uwo mujyi ku wa 17 Mutarama 2026; nyuma y'icyumweru kimwe yari iwumazemo.
Yavuze ko nyuma yaho Uvira yongeye gusubirwamo n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko Amerika yafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda n’abajenerali bane bazo ku wa 2 Werurwe 2026, nyuma y’igihe AFC/M23 yaravuye muri Uvira, ashimangira ko "biragoye cyane gusobanura ibihano Amerika yafatiye u Rwanda ishingiye ku kuba AFC/M23 yaranze kuva muri Uvira.”
Minisitiri Nduhungirehe we yasubizaga Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ushinzwe ibibazo bya Afurika, wari wabwiye Televiziyo ya France 24 ko ibihano byafatiwe u Rwanda byatewe n’ibikorwa byarwo muri Uvira nyuma y’amasezerano ya Washington.
Boulos yavuze ko u Rwanda rwahawe umwanya wo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ko Amerika yari imaze igihe yihangana mbere yo gufata icyemezo cyo kurufatira ibihano.
Ati: “Ibihano byafatiwe u Rwanda byatewe mu buryo butaziguye no kwigarurira Uvira, nyuma gato y’amasezerano ya Washington. Bahawe amahirwe yo kuhava, twari twarihanganye cyane, ariko amaherezo byabaye ngombwa ko dufata ibihano.”
Boulos kandi yavuze ko ibihano Amerika yafatiye u Rwanda bishobora gukurwaho.
Ku bijyanye no kuva kw’ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko hari ibimenyetso byiza byatangiye kugaragara, bityo ko u Rwanda rugomba guhabwa umwanya wo gukomeza icyo cyerekezo.
Yagize ati: “Ubu hari ibimenyetso byiza dufite, bityo tugomba kubaha amahirwe.”
Nyuma y’amagambo ya Bizimana, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze imvugo ye, bibaza niba u Burundi bwakwita ifatwa rya Uvira umutego watezwe Ingabo z’u Rwanda, mu gihe ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere y’uko uwo mujyi ufatwa na AFC/M23.
Abamunenze bavuga ko ingabo z’u Burundi zari zaragize uruhare mu mirwano yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru no mu bice bikikije Uvira, ndetse ko nyuma yo gutsindwa na AFC/M23 zagiye zisubira inyuma kugeza zihungiye mu gihugu cyazo ubwo Uvira yafatwaga.


