Bwiza

Abashakanye bamaze imyaka 83 babana baciye agahigo

utuntu-nutundi•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 12:29
Abashakanye bamaze imyaka 83 babana baciye agahigo

1470765

Lyle Gittens w’imyaka 108 n’umugore we Eleanor Gittens w’imyaka 107, bashyizwe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi cya Guinness World Records nk’abashakanye bamaze igihe kirekire babana kurusha abandi ku Isi.

Aba bombi bamaze imyaka 83 bubatse urugo, nyuma yo guhura bwa mbere mu 1941.

Bahuriye muri Clark Atlanta University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Lyle yari yitabiriye umukino wa Basketball akinira ikipe y’iyi kaminuza, mu gihe Eleanor yari yagiye kuwureba.

Nyuma yo guhura, urukundo rwabo rwakomeje gukura kugeza bashinze urugo, bakaba bamaze imyaka isaga 83 babana.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.