Bwiza

Imboni AI, igisubizo ku nkongi y’umuriro ishobora kwibasira iwawe

Kwamamaza•
BWIZA
By BWIZA
•Kuwa Mbere, 16 Ugushyingo 2026 saa 16:36
Imboni AI, igisubizo ku nkongi y’umuriro ishobora kwibasira iwawe

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana inkongi z'umuriro zitandukanye zirimo iyibasiye inyubako ya Goico Plaza yashenguye imitima y'abacuruzi batari bake bo mu karere ka Musanze, gutahura ibimenyetso by'inkongi hakiri kare bishobora kugira uruhare mu gukumira ko ikwirakwira kandi igateza ibyangiritse byinshi.

Ni muri urwo rwego Imboni AI yateguwe nk’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano (AI) mu gusesengura amashusho afatwa na camera z’umutekano, hagamijwe gutahura ibimenyetso by’inkongi hakiri kare.

Imboni AI ikora nk’“ubwonko” bwa camera z’umutekano.

Iyi 'Software' isesengura amashusho ya camera kuri mudasobwa ya nyiri camera, ikagenzura ibigaragara muri ayo mashusho kugira ngo ibashe gutahura ibimenyetso bishobora kuba iby’inkongi.

Iyo software nyuma yo gutahura ibimenyetso by’inkongi, itanga integuza ako kanya, bigafasha nyiri inyubako kumenya ikibazo hakiri kare no kugira icyo agikoraho.

Ibi bishobora kuba ingenzi cyane mu gihe camera z’umutekano zisanzwe zifata amashusho gusa, ariko hakaba hakenewe ikoranabuhanga rishobora no gufasha mu kumenya ibibazo bigaragara muri ayo mashusho.

Imboni AI igamije gutuma camera z’umutekano zirenga ku kuba ibikoresho bifata amashusho gusa, ahubwo zikagira n’ubushobozi bwo gufasha mu gutahura ibimenyetso by’inkongi.

Iyi software iboneka kuri 'Microsoft Store', ku bantu bashaka kuyigerageza no kumenya uko yakorana na camera zabo.

Abifuza kumenya byinshi kuri Imboni AI bashobora gusura urubuga imboniai.com, cyangwa bagahamagara kuri +250 780 519 461.

BWIZA

Inkuru yanditswe na: BWIZA

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 892.