Umukinnyi wa filime nyarwanda, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yahakanye amakuru amaze igihe avugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi, uzwi mu bucuruzi bw’intwaro.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Irigara, aho yabajijwe ku mubano we na Lugumi, avuga ko nta makuru afite ku by’urwo rukundo, kuko na we yabimenye nk’abandi bantu bose.
Alliah Cool yagize ati: “Njyewe ibyo bintu sinshaka kubivugaho amagambo menshi, ariko ubisobanukiwe arabona icyo nshaka kuvuga. Uko mwebwe mwabibonye ni ko nanjye nabibonye.”
Yakomeje asobanura ko atigeze agira uruhare mu gutuma ayo makuru akwirakwira, ahubwo ko na we yayumvise nk’abandi.
Ati: “Nta ruhare na rumwe nabigizemo ngo bibeho. Nanjye nabirebesheje amaso nk’ayo namwe mwabirebesheje, nta kintu mbiziho rwose.”
Amakuru y’urukundo hagati ya Alliah Cool na Saidi Lugumi yatangiye kuvugwa ku wa 21 Mata 2026, nyuma y’ibimenyetso byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe, byavugwaga ko Lugumi akurikira Alliah Cool kuri Instagram wenyine, mu gihe atakurikiranaga abandi bantu uretse konti y’ikigo cye cy’ubucuruzi. Byongeye kandi, hari ifoto ya Alliah Cool yagizeho icyo avuga, amwita “umukunzi wanjye”, ibintu byatumye benshi bakeka ko bafitanye umubano wihariye.
Nubwo ayo makuru yakomeje kuvugwa, nta n’umwe muri bo wari warigeze atangaza ku mugaragaro ko bari mu rukundo.
Kugeza ubu, biragaragara ko Lugumi atagikurikira Alliah Cool kuri Instagram, ahubwo akurikira konti y’ikigo cye gusa.
Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda, akaba akunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.



