Abanya-Ethiopia amagana bahungiye muri Kenya nyuma y’imirwano yabereye mu mujyi wa Moyale uri ku mupaka, nk’uko byatangajwe n’Umuryango wa Croix-Rouge ya Kenya hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuri uyu wa Kane.
Abaturage bavuze ko imirwano yatangiye ku wa Gatatu, kandi ko n’umunsi wakurikiyeho, urusaku rw’amasasu rwari ruri rukumvikana mu bice bimwe by’uyu mujyi ku ruhande rwa Ethiopia.
Uyu mujyi wubatse ku buryo ugabanyijwemo kabiri n’umupaka, ukaba unakomeza no ku butaka bwa Kenya.
Ntabwo hahise hamenyekana icyateye iyo mirwano mu bice by’uyu mujyi uherereye mu majyepfo y’akarere ka Oromia muri Ethiopia. Abayobozi bo muri ako gace ntibahise baboneka ngo bagire icyo babivugaho.
Stanley Kamande, umuyobozi mu gace ka Marsabit muri Kenya, yabwiye Reuters ati: "Dufite abantu amagana baturutse muri Ethiopia, ahanini bakaba ari abana n’abagore."
Yongeyeho ati: "Abenshi muri bo bacumbitse mu miryango yabo cyangwa ku bantu babagiriye impuhwe mu midugudu itandukanye ku ruhande rwa Moyale muri Kenya."
Umuryango wa Croix-Rouge ya Kenya watangaje ko uri gukora isuzuma kugira ngo umenye umubare w’abantu bagizweho ingaruka n'imirwano n’ibyo bakeneye.
Ibrae John, umukozi wa Croix-Rouge, yagize ati: "Nta nkambi yiteguye kwakira abo bantu bahunze, ariko nta gushidikanya turaza kubikoraho."
Iyi mirwano yabaye mu gihe, ku rundi ruhande rwa Ethiopia, hari indi mirwano ikomeye mu karere ka Tigray ko mu majyaruguru, hagati y’ingabo za leta n’ihuriro ry’inyeshyamba riyobowe n’umutwe wa Tigray People's Liberation Front (TPLF).

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

