Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko rwakoze isuzuma ku miyoborere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), runatanga inama zigamije kurufasha gukemura ibibazo by’imiyoborere bimaze igihe birugaragaramo. Ibi byagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko, hanagaragazwa uruhare rw’amatiku n’amakimbirane mu banyamakuru ba siporo mu kudindiza iterambere ry’umupira w’amaguru.
Ibi byagarutsweho ku wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo RGB yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Depite Kanamugire James ni we wabajije RGB icyo iteganya gukora kugira ngo FERWAFA igire imiyoborere myiza ishobora gukemura ibibazo bikomeje kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Yashingiye ku byo Perezida Paul Kagame yavuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 24 Kanama 2026, aho yagaragaje ko umupira w’amaguru ukomeje kubangamirwa n’amatiku, inzangano n’ibindi bibazo by’imiyoborere, nubwo Leta yatanze ubufasha burimo n’ingengo y’imari ndetse n’ibikorwaremezo.
Depite Kanamugire yanagaragaje ko ibibazo byo mu mupira w’amaguru bigirwamo uruhare n’imikorere y’abanyamakuru bamwe na bamwe, aho ibiganiro byerekeye siporo bikunze kurangwa no kwibasirana hagati y’abanyamakuru, ibitangazamakuru ndetse n’abakora ibiganiro kuri YouTube.
Yavuze ko iyo myitwarire idindiza iterambere ry’umupira w’amaguru, asaba RGB kugira uruhare mu guteza imbere ubunyamwuga mu biganiro byerekeye siporo.
Mu kumusubiza, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Doris Picard, yavuze ko uru rwego rwakoze isuzuma ku miyoborere ya FERWAFA, rukorana na Minisiteri ya Siporo kugira ngo harebwe ibibazo byari mu mikorere y’iri shyirahamwe.
Yasobanuye ko FERWAFA yahawe inama zijyanye no kubahiriza amategeko, kuzuza inshingano zayo no kunoza imiyoborere y’amakipe ayigize.
RGB yanayisabye gushyiraho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’umutungo no gukemura amakimbirane, harimo komite ishinzwe kugenzura imari n’indi ishinzwe gukemura impaka.
Dr. Uwicyeza yavuze ko gukomeza guteza imbere imiyoborere iboneye bizafasha FERWAFA n’amakipe ayigize kwishakamo ibisubizo birambye, aho ibibazo bitajya bikemurwa ari uko bimaze gukomera bikagera hanze.
Ku bijyanye n’amatiku mu banyamakuru ba siporo, RGB yavuze ko abanyamakuru b’umwuga bakurikiranwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rubagira inama, rukabaganiriza ndetse rugafata ingamba mu gihe hagaragaye kutubahiriza amahame y’umwuga.
RGB yavuze ko n’abakoresha YouTube ari abanyamakuru bahabwa amahugurwa bagomba kuyitabira, mu gihe abandi batari abanyamakuru b’umwuga bafatwa nk’abakoresha uburenganzira rusange bwo gutanga ibitekerezo.
Yongeyeho ko mu gihe abakoresha izo mbuga bakoze amakosa arimo guhimba cyangwa gukwirakwiza amakuru atari yo, inzego zibifitiye ububasha ari zo zibakurikirana.


