Bwiza
ads

Amerika: Eric Nshimiye yahamijwe kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 16:23
Iminota 2 yo gusoma
Amerika: Eric Nshimiye yahamijwe kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

1401027

Umunyarwanda Eric Nshimiye, ufite imyaka 54 y’amavuko akaba atuye muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha byo kubeshya mu rukiko no kubangamira ubutabera, mu rubanza rujyanye n’ubuhamya yatanze ku ruhare rwe akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko Reuters yabitangaje, inteko y’abacamanza mu rukiko rw’i Boston yamuhamije ibyo byaha ku wa Kabiri, ishingiye ku buhamya yatanze mu rubanza rwo mu 2019 rwaregwagamo Jean Leonard Teganya, bahoze bigana muri kaminuza.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiye yatanze ubuhamya bw’ibinyoma kugira ngo ahishe uruhare bumushinja kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buvuga ko icyo gihe yari umunyeshuri wigaga ibijyanye n’ubuvuzi i Butare, kandi ko yaba yaragize uruhare mu bikorwa byibasiraga Abatutsi.

Mu rubanza rwa Teganya, Nshimiye yahakanye kugira uruhare muri Jenoside ndetse no kuba yari umunyamuryango w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside.

Teganya na we yahamijwe ibyaha birimo kubeshya mu rukiko no gukora uburiganya mu bijyanye na visa, mu 2019, ahanishwa igifungo kirenze imyaka umunani.

Gusa, Kurt Kerns, umunyamategeko wa Nshimiye, yavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko. Yavuze ko ibirego byarezwe umukiliya we bidafite ishingiro, ashimangira ko atari i Butare igihe ubwicanyi bwatangiraga.

Nshimiye yageze muri Amerika mu 1995 nk’impunzi, aza guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu mu 2003. Mbere yo gufatwa mu 2024, yakoraga akazi k’ubwubatsi bw’imashini n’ibikoresho (engineer) muri kompanyi ya Goodyear Tire & Rubber.

Biteganyijwe ko azakatirwa ku wa 26 Mutarama 2027.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.