Bwiza

Bob Denard, umucanshuro wahinduye amateka ya Afurika: Ese RDC irimo kubona isura nshya y’intambara y’abacanshuro?

Ubusesenguzi•
Rudahunga Désiré
By Rudahunga Désiré
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 08:53
Bob Denard, umucanshuro wahinduye amateka ya Afurika: Ese RDC irimo kubona isura nshya y’intambara y’abacanshuro?

223517

Mu mateka ya Afurika, hari abantu batigeze bayobora ibihugu, ariko bakagira uruhare rukomeye mu guhindura ubutegetsi bwabyo.
Bob Denard ni umwe muri bo.
Uyu Mufaransa wabaye umucanshuro yagaragaje ko rimwe na rimwe imbunda z’abantu batari mu ngabo z’igihugu zishobora kugira uruhare mu guhindura icyerekezo cya politiki y’igihugu.

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’intambara zirimo imitwe yitwaje intwaro, amakuru ajyanye n’abasirikare b’abanyamahanga n’abacanshuro yongeye kuzamura ikibazo cy’uruhare rw’abo bantu mu ntambara zo muri Afurika.

Kugira ngo dusobanukirwe n’iki kibazo, birakwiye gusubiza amaso inyuma tukareba amateka ya Bob Denard.

Bob Denard: Umuntu umwe, ibikorwa byahungabanyije ubutegetsi

Bob Denard, amazina ye nyakuri akaba Gilbert Bourgeaud, yari umufaransa wahoze mu gisirikare, nyuma aza kumenyekana nk’umwe mu bacanshuro bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare n’imigambi yo guhirika ubutegetsi muri Afurika.

Yagize uruhare mu bikorwa byo muri Congo-Kinshasa, cyane cyane mu gihe cy’ibibazo bya Katanga, anamenyekana mu mugambi wo guhirika ubutegetsi muri Benin mu 1977.

Ariko Comores ni ho izina rye ryamenyekaniye cyane.

Mu 1978, yagize uruhare mu kugarura Ahmed Abdallah ku butegetsi. Nyuma yaho, umutwe w’abasirikare barindaga Perezida wari ufite n’abacanshuro b’abanyamahanga wagize uruhare rukomeye mu kurinda ubutegetsi bwe.

Mu 1989, nyuma y’urupfu rwa Perezida Ahmed Abdallah, Denard n’abo bari kumwe bongeye kugaragara mu bibazo by’ubutegetsi. Mu 1995, yagarutse muri Comores agerageza guhirika ubutegetsi, ariko igikorwa cye kiratsindwa.

Aya mateka agaragaza ko umucanshuro ashobora kurenga inshingano zo kurwana ku rugamba, akagera no ku kugira uruhare mu miterere y’ubutegetsi bw’igihugu.

Congo: Iyo intambara ihuriyemo inyungu z’imbere mu gihugu n’iz’amahanga

Congo ifite amateka maremare y’intambara zahuriyemo imitwe yitwaje intwaro, ingabo z’ibihugu bitandukanye, abacanshuro n’inyungu z’ubukungu.

Kuva mu bibazo byakurikiye ubwigenge mu 1960, cyane cyane ikibazo cya Katanga, igihugu cyagiye kiba ahantu inyungu z’imbere mu gihugu n’iz’amahanga zihurira.

Uyu munsi, ikibazo cy’abasirikare b’abanyamahanga n’abacanshuro kivugwa mu ntambara zo mu burasirazuba bwa Congo gisaba kureba ibirenze umubare w’abarwanyi.

Ibibazo by’ingenzi umuntu yakwibaza: Ni nde ubaha akazi, ubitera inkunga, ubaha ibikoresho n’ubushobozi bwa gisirikare?

Ni izihe nyungu z’ubukungu cyangwa iza politiki ziri inyuma y’uruhare rwabo?
Ese ibikorwa byabo bigira uruhare mu kongera amahirwe y’ibiganiro cyangwa mu gukomeza intambara?

Ibi ni ibibazo bigomba gushingirwa ku bimenyetso bifatika, aho gufata buri munyamahanga uri ku rugamba nk’umucanshuro.

Muri politike y’akarere, umucanshuro ashobora kuba igikoresho cy’inyungu z’undi

Hari inyigisho ikomeye mu isesengura rya politike yitwa Plausible Deniability.

Ni uburyo umukinnyi wa politiki cyangwa igihugu gishobora gukoresha abantu cyangwa imiyoboro itari mu nzego zacyo za Leta, kugira ngo gikore ibikorwa kitifuza kugaragaramo mu buryo bweruye.

Hari kandi Proxy Warfare, aho impande zihanganye zishobora gushyigikira abandi barwanyi kugira ngo ziharanire inyungu zazo zitiriwe zihangana mu buryo butaziguye.

Icyakora, kuba umucanshuro akorera inyungu z’undi ntibihita byemeza ko inyuma ye hari Leta runaka. Ibyo bisaba iperereza n’ibimenyetso.

Isomo rya Bob Denard kuri Congo y’uyu munsi

Amateka ya Bob Denard atwigisha ko ikibazo cy’abacanshuro kitagomba kureberwa gusa mu rwego rwa gisirikare.

Iyo abanyamahanga bafite ubushobozi bwa gisirikare binjiye mu ntambara y’imbere mu gihugu, hagomba kwibazwa ingaruka zabyo ku busugire bw’igihugu, ku miyoborere, ku mutekano w’abaturage no ku mahirwe yo kugera ku mahoro.

Ikibazo si ukumenya gusa uruhande barwanira, ahubwo ni ukumenya inyungu zituma bahitamo kurwana muri icyo gihugu.

Kandi iyo ntambara irangiye, ni nde uzabazwa ibikorwa byabo?

Umwanzuro: Congo ikeneye amahoro arambye, si ihinduka ry’abakinnyi b’intambara

Bob Denard ni urugero rw’amateka rugaragaza ko abacanshuro bashobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura amateka y’ibihugu bya Afurika.

Ariko ntitugomba gufata ibihe by’intambara y’ubutita ngo tubigereranye n’iby’uyu munsi tutitaye ku tandukaniro riri hagati yabyo.

Congo ifite ikibazo gikomeye cy’umutekano gisaba ibisubizo bya politiki mu mizi, kubaka inzego za Leta, kubahiriza ubusugire bw’igihugu no gushaka amahoro arambye.

Mu mboni zanjye, isomo rikomeye rya Bob Denard ni iri: Mu ntambara, ushobora kumenya umuntu uri kurasa, ariko kugira ngo usobanukirwe neza intambara, ugomba no kumenya inyungu zituma iyo mbunda iraswa, n’abungukira ku rugamba rukomeje.

Rudahunga Désiré

Inkuru yanditswe na: Rudahunga Désiré

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 179.