Cristiano Ronaldo yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’uko habaye ukutumvikana hagati ye n’umutoza mushya, Jorge Jesus, ibintu byatumye hazamuka impungenge ku hazaza h’uyu mukinnyi muri iyi kipe.
Ronaldo w’imyaka 41 yavuye mu mwiherero w’ikipe i Copenhagen muri Denmark ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, nyuma gato y’ikiganiro umutoza Jorge Jesus yagiranye n'abanyamakuru.
Jesus yari amaze gutangaza ko Ronaldo atagomba kubanza mu kibuga mu mukino Portugal ifitanye na Denmark kuri uyu wa Kane mu mikino ya UEFA Nations League, nyuma y'uko uyu mukinnyi na none yari ku ntebe y'abasimbura mu mukino Portugal yatsinzemo Norvège ibitego 2-1 ku Cyumweru.
Ronaldo yahise atangaza ko yafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero nyuma yo kumva ibyo umutoza yavuze ndetse no kugirana ikiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF), Pedro Proença.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ronaldo yavuze ko azasobanura mu gihe kiri imbere impamvu nyir’izina yatumye ava mu ikipe y’igihugu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ryemeje ko Ronaldo yavuye mu mwiherero, ariko rivuga ko abandi bakinnyi 24 bakomeje imyiteguro y’umukino wa Denmark ndetse n’undi Portugal izakiramo Norvège ku Cyumweru gitaha.
Jorge Jesus we yari yabanje kuvuga ko nta kibazo gikomeye cyari hagati ye na Ronaldo. Yavuze ko Ronaldo yari yababajwe no kuba atarakinnye umukino wa mbere wa Norvège, ariko ko icyo kibazo yakibonaga nk’icyarangiye.
Jesus kandi yahakanye amakuru avuga ko Ronaldo yaba yaranze gukora imyitozo, ko uyu mukinnyi yagombaga gukora imyitozo n’abandi bakinnyi, ndetse ko nta mpamvu yari afite yo kuyanga.
Nubwo bimeze bityo, Ronaldo ntiyitabiriye imyitozo y’ikipe ku wa Gatatu, ibintu byakurikiwe no kuva mu mwiherero.
Jesus yasimbuye Roberto Martínez nyuma y’uko Portugal igize igikombe cy’Isi cya 2026 kitagenda neza.
Ronaldo na we yari amaze iminsi agarukwaho cyane kubera umwanya we mu ikipe y’igihugu, cyane cyane nyuma y’uko atakinnye umukino wa Norvège. Ni ubwa mbere kuva mu 2008 yari aabanje ku ntebe mu mukino w’ikipe y’igihugu ariko ntakoreshwe nk’umusimbura.
Uyu mukinnyi ni we umaze gukinira Portugal imikino myinshi kurusha abandi, aho afite imikino 234, ndetse akaba ari na we umaze kuyitsindira ibitego byinshi, 146.
Kuva mu 2022, Ronaldo yagiye agira ibihe bitandukanye by’ukutumvikana n’abatoza b’ikipe y’igihugu. Muri uwo mwaka, uwari umutoza icyo gihe, Fernando Santos, yamusimbuje mu mikino y’Igikombe cy’Isi, ndetse nyuma ntiyamubanzamo mu mukino Portugal yatsinzemo u Busuwisi ibitego 6-1.
Icyakora ibyabaye kuri ubu biratandukanye, kuko Ronaldo yahisemo kuva mu mwiherero, mu gihe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal bwari buri kugerageza gukemura ikibazo.
Kugeza ubu, Ronaldo ntaraatangaza niba azagaruka mu ikipe y’igihugu nyuma y’iyi mikino, ariko amakuru atandukanye avuga ko yaba yamaze gufata icyemezo cyo gusezerera burundu.


