Bwiza

Brazil: Imfungwa zigabanyirizwa igifungo iyo zisomye ibitabo

utuntu-nutundi
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Mbere, 14 Mata 2025 saa 16:45
Iminota 2 yo gusoma2 Abasomye
Brazil: Imfungwa zigabanyirizwa igifungo iyo zisomye ibitabo

Igihugu cya Brezile cyashyizeho uburyo budasanzwe bwo kugabanya igihano cy’abafungwa. Ubu, abari muri gereza bashobora kugabanyirizwa igihano mu gihe basomye ibitabo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Reuters.

Brezile izwi nk’igihugu kirimo ibyaha byinshi muri Amerika y’Amajyepfo. Gereza zaho zicumbikira bamwe mu bagizi ba nabi bazwi cyane, ndetse zikaba zizwiho ubucucike bukabije n’ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka wa 2012, itegeko ryasohowe mu igazeti ya Leta ya Brezile ryemeje ko abafungwa bari muri gereza enye zikomeye bashobora gusoma ibitabo 12 mu mwaka kugira ngo bagabanyirizwe iminsi 48 ku gihano bari bahawe.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Ibyo bitabo birimo nk'inkoranyabitabo, ibya filozofi, ubumenyi n’ibindi byakunzwe cyane mu mateka. Iyo umufungwa asomye igitabo, yandika igitekerezo cyanditse kigaragaza uko yagisobanukiwe, hanyuma ubuyobozi bugasuzuma imikoreshereze y’ururimi n’imyandikire.

Abafungwa benshi muri Brezile bakomoka mu miryango itishoboye kandi benshi muri bo ntibigeze biga. Ubu buryo bwo gusoma bwabafashije kugira ubumenyi no gutangira kwiga, bikaba bizafasha bamwe guhindura imyitwarire no kuva mu byaha.

Leta yashinze urwego rugenzura ibitabo bisomwa kugira ngo hatajya ibitabo bikangurira urugomo cyangwa ibitekerezo bibi. Ibitabo byemewe ni ibitarimo imico mibi, kandi ntibemerewe gusoma byinshi icyarimwe – umuntu yemerewe ibitabo 12 gusa ku mwaka.

Uretse Brezile, igihugu cya Finlandi nacyo gifite gahunda ifasha abafungwa kwiga no kurangiza amasomo yabo muri gereza, ariko bo ntibagabanyirizwa igihano nk’uko bikorwa muri Brezile.

Nubwo nta mibare iratangazwa ku musaruro w’iyi gahunda ku bafunguwe, igihugu cya Brezile kiri gutanga urugero rwiza mu guhindura ubuzima bw’abafungwa biciye muri ubu buryo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.