Abanyamulenge batuye mu Burundi cyane cyane mu Mujyi wa Bujumbura, bakomeje kugira impungenge z'umutekano wabo nyuma y'uko bamwe muri bo bakomeje gufatwa, mu gihe hari amakuru avuga ko hari abasabwa amafaranga menshi kugira ngo barekurwe.
Amakuru BWIZA yahawe n'abo mu muryango w'Abanyamulenge agaragaza ko ifatwa ryabo rikomeje kwiyongera, nubwo hari abandi batangiye gufungurwa buhoro buhoro nyuma y'iminsi bafungiwe ahantu hatandukanye.
Ibi bibaye nyuma y'uko bamwe mu Banyamulenge bafashwe bagashinjwa kuba bafitanye imikoranire n'umutwe wa Twirwaneho ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa, amakuru aturuka mu batuye i Bujumbura avuga ko nubwo hari abafungurwa, abandi bakomeje gufatwa, bigatuma ubwoba burushaho kwiyongera mu Banyamulenge batuye muri uwo mujyi.
Ikindi giteye impungenge ni amakuru avuga ko hari abafashwe basabwa amafaranga atari munsi ya miliyoni 15 z'amafaranga y'u Burundi kugira ngo barekurwe. Ibi bikomeje guhagarika umutima benshi, cyane cyane impunzi z'Abanyamulenge zituye muri icyo gihugu, zimwe muri zo zidafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga.
Ibi bibazo bikomeje gutuma bamwe mu Banyamulenge batinya kugenda mu bwisanzure, mu gihe abandi bahangayikishijwe n'uko bashobora gufatwa igihe icyo ari cyo cyose.
Amakuru atangwa n'abo mu muryango w'Abanyamulenge avuga ko hari abafatwa bagashinjwa kuba mu matsinda atandukanye ya WhatsApp, arimo ayashyiriweho gutwerera abantu ubukwe cyangwa gufashanya mu buzima busanzwe.
Ayo makuru avuga ko kuba umuntu ari muri rimwe muri ayo matsinda bishobora gutuma akekwaho gutera inkunga umutwe wa Twirwaneho.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati y'ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n'Ingabo z'u Burundi (FDNB), n'imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ikomeje mu bice bitandukanye biri hafi y'Umujyi wa Uvira.
Ibi bituma Abanyamulenge baba mu Burundi barushaho kugira impungenge z'uko amakimbirane yo muri RDC ashobora gukomeza kugira ingaruka ku buzima bwabo, nubwo baba bari mu gihugu cy'abaturanyi.
Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, Polisi y'u Burundi yerekanye abantu 13, barimo n'impunzi z'Abanyamulenge, ibashinja kuba intasi z'u Rwanda no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


