Bwiza
ads

Col (Rtd) Mugisha yizeye ko APR FC yasezerera Zamalek

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 22 Ukwakira 2026 saa 09:40
Iminota 2 yo gusoma
Col (Rtd) Mugisha yizeye ko APR FC yasezerera Zamalek

1374872

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, yatangaje ko ikipe ayoboye ikomeje kugira icyizere cyo gusezerera Zamalek SC yo mu Misiri, nubwo yatsinzwe umukino ubanza igitego 1-0.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 21 Ukwakira 2026, nyuma y’imyitozo ya mbere APR FC yakoreye mu Misiri, aho yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko gutsindwa umukino ubanza byababaje abakinnyi, ariko ko ubuyobozi bw’ikipe bukomeje kubatera imbaraga no kubibutsa ko bagifite amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.

Yagize ati: “Byarababaje kandi tumaze iminsi tubatera imbaraga, tubereka ko hakiri amahirwe y’uko bishoboka. Tubereka ko badakwiriye gutwarwa n’ibyatambutse, ahubwo bakareba imbere.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi bafite ubushake bwo gukora ibishoboka byose kugira ngo batsinde umukino wo kwishyura.

APR FC yakiriwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, barimo Col. Frank Bakunzi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri iyo ambasade.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yajyanye abakinnyi 23 bazifashishwa muri uyu mukino ukomeye, aho isabwa gutsinda kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Abakinnyi bari kumwe na APR FC ni Hakizimana Adolphe, Ernan Siluane, Nshimiyimana Yunusu, Madou Zon, Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Christian, Mamadou Traore, Memel Dao, Ronald Ssekiganda, Djibril Ouattara, Amani Michel, William Togui, Mudahigwa Christian, Nduwayo Alexis, Ishimwe Abdoul, Fitina Ombolenga, Bugingo Hakim, Rubuguza Jean Pierre, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique, Hakim Kiwanuka, Uwiyaremye Fidali na Dauda Yussifu.

APR FC irasabwa kwitwara neza mu Misiri kugira ngo ihindure ibyavuye mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro, aho Zamalek yatsinze igitego 1-0.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.