Indwara y'icyorezo ya Covid-19 yatwaye ubuzima, irabwonona ndetse itera n’ihungabana rikomeye ku buzima bw’abantu n’ubw’ibihugu nk’ubukungu. Byatumye ibihugu bitandukanye bifata ingamba zijyanye n’intera kimaze kugeraho iwabyo mu buryo bwo kukirwanya no gukumira ikwirakwira ryacyo ariko bimaze kugaragara ko byabaye umwanya usesuye w'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bigera no kuri gahunda y'akabariro.
Mu ngamba zikakaye zafashwe harimo guhagarika hafi ibikorwa byose bigize ubuzima bwabyo nk’ibyinjiriza abaturage n’ibyinjira mu masanduku ya leta nko mu bigo bikusanya imisoro. Ingamba ikomeye cyane ni ugutegeka abaturage kuguma mu ngo ku bw’ineza y’ubuzima bwabo, bwarinzwe kudafatwa n’iki cyorezo.
Kuguma mu ngo bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu. Hamwe nko mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa, abaturage bari barategetswe kuguma mu nzu kugeza igihe baherewe andi mabwiriza yo gusohoka. Hari ibindi bihugu bisaba abaturage kuguma mu ngo zabo, gusohoka hanze babyemerewe ariko kuharenga bakaba banabihanirwa. Hari kandi ibihugu bisaba abaturage kuguma mu ngo, bakajya hanze bagiye guhaha ibyo kurya, kwivuza no kubikuza amafaranga (serivisi za banki na ‘Mobile Money’).
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Iri bwiriza ryo kuguma mu rugo ryakijije ubuzima bw’abantu benshi bagombaga kwandura iki cyorezo kuri uyu mubumbe, ariko na none hari ubuzima bwatakariyemo ndetse n’ibikomere byasigiwe bamwe bitewe n’ihohoterwa bakomeje gukorerwa, cyane cyane abagore n’abakobwa (ab’igitsina gore).
Ingero z'iri hohoterwa ni uruhuri
N’ubwo iyi nkuru bamwe yabasekeje bitewe n’amagambo ayirimo, ntabwo ishimishije na gato ku rundi ruhande. Tariki ya 11 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye videwo y’umugore wo muri Ghana, wasabaga Perezida w’iki gihugu, Nana Akufo-Addo guha abaturage uburenganzira bagasohoka mu nzu ngo kubera ko abagabo bari kubatera akabariro cyane. Yatekerezaga ko ubwo ari bwo buryo bwonyine bwamutabara.
Ikibazo cy’uyu mugore kirajyana n’icy’abandi bapfukirwa umunwa mu ngo, bagakubitwa cyangwa bagakorerwa irindi hohoterwa, rimwe na rimwe hakazamo urupfu.
Kuri BBC hari inkuru y’umugore muto wo muri Esipanye witwa Carina wishwe n’umugabo we muri ibi bihe byo kuguma mu ngo kubera Coronavirus. Iyi nkuru igaragaza ikibazo cy’ihohotera gikomeje gukorerwa abo mu miryango itandukanye, kuba bameze nk’abafungiranwe bikaba byabaye urwaho. Iki kinyamakuru kiti: “Byongereye ibyago ku bagore ubu bagomba kugumana mu rugo n’abantu basanzwe babahohotera.”
Kuvuga ko ikibazo cy’ihohotera mu miryango kiri hose, kikaba cyarakajije umurego mu bihugu byahagaritse ibikorwa hafi ya byose, bikabuza abaturage kujya hanze y’ingo zabo; ntabwo yaba akabije cyangwa se ngo yitwe ko arengereye. None se hari igihugu kitavugwamo ubwicanyi bukorerwa umwe n’undi; umugabo, umugore se cyangwa umukobwa?
Mu minsi ishize, ubwo Minisitiri w’Intebe yari amaze gutangaza ko abantu baguma mu ngo tariki ya 21 Werurwe, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ubutumwa butandukanye bushushanya imibereho y’abagize imiryango muri iki gihe kidasanzwe. Hagaragayemo umugabo wari usanzwe ari imbonekarimwe mu rugo, watunguwe no kubona ibihabera byose. Hagaragaye kandi umugore ubarira mugenzi we inkuru y’uko umugabo amuhozaho inkeke, amusaba ko bajya gutera akabariro, avuga ko yamuboneranye.
Umunyamabanga Mukuru wa ONU yavuze kuri iki kibazo
Bwana Antonio Guterres uyoboye Umuryango w'Abibumbye (ONU) tariki ya 9 Mata 2020 yandikiye abatuye Isi ubutumwa busaba ko ab’igitsina gore bahabwa umwanya bagatanga uruhare rwabo mu guhangana na Covid-19. Yavuze ko kandi muri iki gihe ibihugu byafashe ingamba, bigashyiraho ibihe bidasanzwe, ihohoterwa rikorerwa abagore ryazamutse, birenze uko byari bimeze mu 2019 ubwo umugore umwe muri batanu yahohoterwaga.
Guterres ati: “Abagore benshi muri aba bahohotererwa mu ngo ndetse bakimwa zimwe muri serivisi cyangwa se bakabuzwa kuzaka.” Yongeyeho ko uburinganire ndetse n’uburenganzira bw’abagore ari intwaro izatuma Isi ishobora guhashya iki cyorezo mu gihe gito.
Leta zikore iki?
Ihohoterwa rikorerwa mu miryango riri mu buryo bwinshi nk'uko bigaragara. Harimo gukubitwa no gutotezwa mu buryo butandukanye. Rikorerwa abana byagera ku bashakanye bikaba akarusho kuko ni byo bikunze kuba intandaro yo gusenya ingo.
Ihohoterwa mu bashakanye cyane iyo bigeze mu gutera akabariro biba ikibazo cy'ingorabahizi. Umugabo aba ahohoteye umugore mu gihe yifashishije imbaraga z'umubiri mu gukoresha uwo bashakanye iki gikorwa, ndetse n'umugore aba ahohoteye umugabo we mu gihe yangiye umugabo gukora iki gikorwa.
Kumenya uwahohoteye undi muri iki gikorwa biragoye cyane ko ari ibanga ry'abashakanye. Niba abana badashobora kumenya ikibazo kiri hagati y'ababyeyi babo ku bijyanye n'akabariro, abaturanyi nabo ntibabimenya, bigorane kugishakira umuti keretse umugore n'umugabo bacyikemuriye ubwabo.
Leta zatanze uburyo bwo kwaka ubufasha ku muntu wakorewe ihohoterwa, akabona ubutabera cyangwa se hakabaho ubwunzi mu gihe [nk'urugero] abashakanye babyifuje, bakemera kwerura. Ariko na none uretse n'ihohoterwa ku bijyanye n'akabariro, abashakanye birabagora kwerura, bakavuga ikibazo kiri mu rugo rwabo kubera gutinya ko cyajya ku karubanda. Ubuyobozi buzagikemura bute by'umwihariko muri iki gihe cya Covid-19 niba ubusanzwe gisa n'icyananiranye?
Umwe mu miti ishoboka ni ukwigisha imiryango, igatinyuka ikavuga ibibazo biyirimo kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye cyane ngo gusenyuka kwayo, imfu, ibikomere ku mubiri no ku mitima.

