Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, kuri Stade ya Abdoulaye Wade, Perezida Kagame yifatanyije na mugenzi we, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu, mu muhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026.
Iyi mikino, ari nayo ya mbere Olempike ibereye ku mugabane wa Afurika, ihuza abakinnyi b’urubyiruko bagera ku 2,700 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17, bahiganwa mu mikino 25 itandukanye, aho bazaba bahatanira imidari mu byiciro 153.
Perezida Kagame yageze i Dakar muri Sénégal, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ahmadou Al Aminou Lo, ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor.
Nyuma ku mugoroba, nibwo yifatanyije na mugenzi we, Perezida Bassirou Diomaye Faye, n’abandi bayobozi, mu muhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 kuri Stade ya Abdoulaye Wade izasozwa ku itariki 13 Ugushyingo 2026.
