Bwiza

Dore impamvu udakwiye kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Ad Restricted
Eng witty
By Eng witty
Kuwa Gatanu, 10 Mutarama 2020 saa 16:34
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Dore impamvu udakwiye kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byajyaga bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gufasha kwirinda indwara zifata imiyoboro y’inkari (UTI), abahanga mu buvuzi bw’izo ndwara bagaragaje ko ahubwo byongera ibyago byo kuzandura.

Abaganga b’indwara zifata imiyoboro y’inkari (Urologist) bagaragaje ko iki kibazo cyibasira cyane abagore kurusha abagabo.

David Kauffman, ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ’Yahoo health’ ko kimwe mu bibazo akunda guhura na cyo ari imyumvire itari yo ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ifitwe n’abagore benshi bamugana kandi ari byo bya mbere bitera indwara zifata imiyoboro y’inkari nyuma y’imibonano mpuzabitsina (honeymoon cystitis).

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina udukoko tuba turi mu gitsina cy’umugore dusunikirwa mu muyoboro w’inkari (urethra) iyi nayo ikatureka tugakomereza mu ruhago rw’inkari, ibi bikaba byatera ubwandu (Infection) nk’uko byemezwa na Kauffman.

Nubwo uyu muganga avuga ko kwihagarika mbere y’imibonano mpuzabitsina atari byiza, yemeje ko kwihagarika nyuma byo ari byiza kuko birinda ziriya ndwara.

Ibyo binatangwamo inama n’ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima mu Bwongereza (NHS), aho kivuga ko kwihagarika nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kunywa amazi menshi kugira ngo wirinde umwuma bifasha gusukura uruhago no gukuramo udukoko dushobora gutera indwara zifata imiyoboro y’inkari.

Eng witty

Inkuru yanditswe na: Eng witty

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 469.