Bwiza

FARDC yaraye igaba ibitero ku basivili, FRN igumana ibirindiro byayo muri Rugezi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 06:31
FARDC yaraye igaba ibitero ku basivili, FRN igumana ibirindiro byayo muri Rugezi

Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN) riravuga ko Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa ryaraye rigaba ibitero bikomeye byibasiye abaturage b’abasivili ahitwa Runundu na Ilunmba.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FRN rivuga ko ibi bitero byakozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote.

“Front pour la Refondation de la Nation (FRN) iramenyesha abaturage bose ko mu ijoro ryakeye, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2026, ubutegetsi bwa Kinshasa na Gitega bwagabye ibindi bitero byo mu kirere bukoresheje indege zitagira abapilote ku baturage ba Runundu (Evomi) na Ilunmba” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Ibi bitero byangije byinshi kandi bitera ubwoba abaturage b'inzirakarengane. FRN iramagana cyane ubwo bugizi bwa nabi, bugizwe no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga y'ubutabazi no kwibasira abaturage nkana”.

Itangazo rikomeza rivuga ko muri Rugezi, ibikorwa by'imirwano bigikomeje kandi Ingabo za FRN zikiri mu birindiro byazo bya mbere kandi zikomeje kwiyemeza kwirukana umwanzi no kurinda abaturage.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.