Bwiza

FRN iremeza ko ikomeje operasiyo zo kuburizamo ibitero by'ingabo za Kinshasa

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 11:40
FRN iremeza ko ikomeje operasiyo zo kuburizamo ibitero by'ingabo za Kinshasa

205568

Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) ryavuze ko ingabo zaryo zikomeje operasiyo mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe rivuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa na zo zakomeje ibitero mu bice bya Walungu.

Ibi byatangajwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa FRN, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, aho yavuze ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero mu bice bituwe cyane bya Teritwari ya Walungu.

Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo indege zitagira abapilote, indege z’intambara, imbunda ziremereye ndetse n’ingabo zirwanira ku butaka.

Yavuze ko igitero cya mbere cyabaye saa 07:00, kigabwa ku duce twa Nyamarhege, Lulaba na Chulwe, two mu gace ka Nzibira muri Teritwari ya Walungu.

Ku isaha ya saa 08:30, yavuze ko izindi ngabo zishyigikiye Kinshasa zongeye kugaba igitero ku gace ka Kasika, na ko kari muri Walungu.

FRN ivuga ko ingabo zayo zikomeje operasiyo

Kanyuka yavuze ko n'ubwo hakomeje gukorwa ubusabe bwo kugabanya umwuka w’intambara, Kinshasa ikomeje inzira y’imirwano.

Yavuze ko ingabo za FRN ziri ku butaka kandi ko zikomeje operasiyo ivuga ko igamije kurinda abaturage bo mu bice igenzura.

Ati: "FRN iri gukomeza iyo nshingano mu buryo bwo kwiyemeza, bwuje ikinyabupfura kandi bw’umwuga”.

Ibi bije nyuma y’itangazo FRN yashyize hanze ku wa 4 Ugushyingo, aho yatangaje ko ingabo zayo zikomeje ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwo “kurinda abaturage”, mu gihe yanahakanye amakuru avuga ko ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Uvira.

FRN kandi yavuze ko iteganya gukomeza ibikorwa byayo mu bice bitandukanye, mu gihe ishinja ingabo za Kinshasa n’imitwe zifatanya gukomeza ibitero ku birindiro byayo n’abaturage.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.