Bwiza

Gashumba yakutse umutima yitabaza CID

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatandatu, 7 Ugushyingo 2026 saa 03:15
Gashumba yakutse umutima yitabaza CID

57906

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko umushabitsi akaba n’umusesenguzi w’ibibazo by’imibereho n’imiyoborere, Frank Gashumba, yashyikirije ikirego ku buyobozi bw’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (CID), asaba ko hakorwa iperereza ku bivugwa ko Pastor Robert Kayanja, uyobora itorero rya Lubaga Miracle Centre, yaba yarakanguye urupfu rwe n’urw’abagize umuryango we.

Mu itangazo rikomeye, Gashumba yavuze ko amakimbirane yatangiye nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira yari yitabiriye ikiganiro kuri radiyo, aho baganiraga ku bahanuzi b’ibinyoma bashinjwa gushuka no gukoresha mu nyungu zabo abakirisitu bakennye kandi batamenya amayeri yabo.

Gashumba ashimangira ko muri icyo kiganiro atigeze avuga izina rya Kayanja cyangwa ngo agire umupasiteri uwo ari we wese atunga agatoki.

Gusa, avuga ko nyuma yaho Kayanja yatangiye kumwibasira ku giti cye, akamuvugira mu ruhame imivumo n’amagambo amutera ubwoba, harimo n’ibangamira ubuzima bwe n’ubw’umuryango we.

Gashumba avuga ko adashobora kwirengagiza ko ibyo bivugwa ko ari iterabwoba bishobora kurangira bimugiriye nabi ku mubiri, ari na yo mpamvu yahisemo kubimenyesha Polisi.

Yanasabye Kayanja kugaragaza ibitangaza bishobora kugenzurwa no kwemezwa, amusaba kujya gusura abarwayi barembye cyane bari mu byumba byita ku barwayi bari hagati y’urupfu n’ubuzima (ICU).

Yongeye kandi kunenga abayobozi b’amadini bashinjwa kuyobya abakirisitu, bakabashishikariza kureka imiti ya virusi itera SIDA (HIV/AIDS) n’ubuvuzi bwa kanseri, bakabiburanisha ko bagiye gukira binyuze mu masengesho no mu buryo bw’ibitangaza byo mu buryo bw’umwuka.

Gashumba yagize ati "Ntabwo nzacecekeshwa n’ubwoba. Nzahora mvugira abatagira kivugira, bakomeje gushorwa mu bikorwa byo kubakoresha mu izina ry’Imana.”

Yasabye Polisi gufatana uburemere ikirego yatanze, ashimangira ko iterabwoba rikomeza kuba iterabwoba, kabone n’iyo ryaba ritanzwe mu buryo bw’isengesho.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.