Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yambuye Lt. Gen. Peter Elwelu amapeti yose ya gisirikare akamugira umusirikare wo ku rwego rwa Private, anavuga ko abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na we batawe muri yombi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Muhoozi yashinje Elwelu kuba umugambanyi, avuga ko yamwambuye amapeti yose yari afite.
Yagize ati: “Umugambanyi Peter Elwelu yambuwe amapeti ye yose. Yamanuwe mu ntera ku rwego rwa Private.”
Muhoozi yakomeje avuga ko abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Elwelu bafashwe, anavuga ko bemera ko yari amaze igihe kinini afite ikibazo cyo mu mutwe.
Ati: “Twafashe abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Elwelu. Barimo gufatanya neza n’iperereza. Bose bemera ko yari amaze igihe kinini yarasaze. Elwelu agomba kwishyikiriza inzego z’umutekano vuba kugira ngo akize ubuzima bwe.”
Muhoozi yongeyeho ko "n’umugore wa Elwelu wari umaze imyaka umunani amukubita" na we yatawe muri yombi, akavuga ko ari yo mpamvu Elwelu yahoraga agaragara nk’uwataye umutwe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Muhoozi na Elwelu bamaze igihe batumvikana. Mu Ukuboza 2024, Muhoozi yari yatangaje ko ashaka guta muri yombi Elwelu, abavuga ko abona atagikwiye gukorera igisirikare cya Uganda.
Elwelu w'imyaka 60 y'amavuko yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, ariko avanwa kuri uwo mwanya muri Werurwe 2024, ashyirwa mu bajyanama ba Perezida Yoweri Museveni.
Mu 2025, yashyizwe mu basirikare bari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ubutumwa bwa Gen. Muhoozi bwongeye kuzamura ibibazo ku mubano uri hagati y’abasirikare bakuru muri Uganda, cyane cyane ku buryo amapeti ya gisirikare ashobora kwamburwa n’uburyo abantu bashobora gufatwa hakurikijwe amategeko.



