Bwiza
ads

Gen Muhoozi yategetse Gashumba gusaba imbabazi Abakirisitu

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatandatu, 17 Ukwakira 2026 saa 14:22
Iminota 1 yo gusoma
Gen Muhoozi yategetse Gashumba gusaba imbabazi Abakirisitu

Umugaba w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n'Umuyobozi wa PLU, yasabye ko Frank Malimungu Gashumba usanzwe ari umunyamuryango, asaba imbabazi abakirisitu nyuma y'umwuka mubi uri hagati ye n'abapasiteri bo muri Uganda.
Abinyujije kuri X, Gen Muhoozi Kainerugaba ati" Gashumba azasaba imbabazi Abakristo bo muri iki gihugu. PLU nta kibazo ifitanye n’abapasiteri bo muri Uganda."

Ku kibazo cy'abapasiteri ati" Ku kibazo cy’abapasiteri, ndasaba ko tugira ubushishozi. Imana Ishoborabyose ni yo yatoranyije ko Umwana wayo, Yesu Kristo, avukira mu muvure w’amatungo mu kiraro i Betelehemu, aho kuvukira mu ngoro y’i Yerusalemu. Ariko rero, ntitugasuzugure intumwa z’Imana kubera ko zigaragara nk’izoroheje cyangwa zidafite igikundiro mu maso y’abantu.Ariko kandi, Kristo yatuyoboye muri Matayo 7:16 agira ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo.”

Gen Muhoozi yavuze ko ateganya kuzajya gusengera kwa Pasiteri Kayanja, ko ari nta kibazo bafitanye. Siko bimeze kuri Frank Gashumba kuko bateranye nabi.

Gen Muhoozi yashimangiye ko muri PLU hari amabwiriza ngenderwaho, nta mwanya akaduruvayo kahafite.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.