Bwiza

Gisagara: Abana bafite ubumuga bagiye gushyirwa mu mashuri

urubuga-rwabana
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
Kuwa Gatatu, 9 Ugushyingo 2016 saa 11:42
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Gisagara: Abana bafite ubumuga bagiye gushyirwa mu mashuri

Kuri uyu wa kabiri 08/11/2016, ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara n'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD/JICA), ku biro by'Akarere habereye inama yahuje NCPD/JICA n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’imibereho myiza, abakozi bashinzwe uburezi ku Karere n’Imirenge, abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’urubyiruko mu mirenge, bagezwaho ibyavuye mu ikusanyamakuru ryakozwe ku bana bafite ubumuga batiga, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abo bana bazashyirwe mu ishuri mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2017.

[ad id="44145"]

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge biyemeje ko bagiye gushaka no gukora urutonde rw’abo bana ku buryo abo bishoboka bagashyirwa mu ishuri mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2017.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

9afa546a45

Abari mu nama bemeranyijwe ko inama itaha izaba mu kwa 1/2017, hakarebwa umubare w'abana bafite ubumuga banditswe kugira ngo batangire ishuri nk'uko iyi nkuru dukesha urubuga rw'akarere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.