Bwiza
ads

Gisagara: Gitifu wa Mugombwa yatawe muri yombi akekwaho ruswa

ubutabera•
Sam Kabera
By Sam Kabera
•Kuwa Kane, 7 Ugushyingo 2024 saa 13:47
Iminota 1 yo gusoma
Gisagara: Gitifu wa Mugombwa yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha,RIB rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.

Uyu akaba yarasabye umuturage ruswa amwizeza kumufasha kubona icyangombwa cyo kubaka.

Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB iributsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, ko bihanwa n’amategeko.

Iranakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku babaka ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira.

Sam Kabera

Inkuru yanditswe na: Sam Kabera

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 332.