Bwiza

Hagiye gukorwa amavugurura akomeye mu rwego rw'uburezi mu Rwanda

Uburezi
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
Kuwa Kabiri, 10 Kamena 2025 saa 10:07
Iminota 1 yo gusoma3 Abasomye
Hagiye gukorwa amavugurura akomeye mu rwego rw'uburezi mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry'uburezi, Minisiteri y'Uburezi izashyira mu bikorwa amavugurura akurikira agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya leta ndetse n'afashwa na leta kubw'amasezerano.

Ibi byemejwe mu nama y'abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Kamena 2025, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n'uburezi.

Amavugurura ateganwa mu burezi arimo:

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kuvugurura igihe cyo kwiga: Integanyanyigisho zizavugururwa muri gahunda y'ingunga ebyiri mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza hagamijwe gushyiraho igihe cyo kwiga kingana ku banyeshuri bose.

Gushyiraho uburyo bwo kwiga bworohereza abanyeshuri: Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kwiga ku buryo buboneye imibare na siyansi, ubugeni n'ubumenyamuntu cyangwa indimi. Bazashobora kandi no kwiga amasomo y'ingenzi hamwe n'andi bihitiyemo hagamijwe gushyigikira impano zitandukanye n'ibyo bifuza kuzakora.

Aya mavugurura agamije kunoza urwego rw'uburezi ku buryo rutanga amahirwe angana kuri bose kandi rukabafasha gutegura ejo hazaza.

Biteganyijwe ko Minisiteri y'Uburezi izakomeza kumenyesha Abanyarwanda ibijyanye n'uko aya mavugurura azashyirwa mu bikorwa.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.