Bwiza

Hakuzwumuremyi Joseph yagizwe umunyamakuru w’umwaka

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 7 Ugushyingo 2026 saa 05:38
Hakuzwumuremyi Joseph yagizwe umunyamakuru w’umwaka

1438049

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ryatanze ibihembo ku banyamakuru 31 bitwaye neza mu mwuga, Hakuzwumuremyi Joseph ukorera ikinyamakuru Umuryango agirwa umunyamakuru w’umwaka.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 13, bigamije gushimira abanyamakuru bagaragaje ubunyamwuga, ubuhanga n’uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze mu nkuru n’ibiganiro bakora.

Jean Paul Hakizimana ukorera IGIHE yegukanye igihembo mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bukangurambaga, kwigira no kurandura ubukene.

Mutangana Emmanuel wa Top Africa Magazine: Inkuru ndende zandikwa ku mbuga za internet.

Bunani Janvier wa Radio Ishingiro: Inkuru z’ubuzima.

Ishimwe Iradukunda Patience wa RBA: Ikoranabuhanga n’itumanaho.

Muhire Aphrodice wa RBA: Uburezi n’imikurire y’umwana.

Youssuf Ubonabagenda wa RadioTV10: Inkuru z’amashusho ku mikurire y’umwana.

Micomyiza Barinda Fidele wa Imvaho Nshya: Inkuru zandikwa ku mikurire y’umwana.

Dufitumukiza Chalom wa Radio Salus: Inkuru n’ibiganiro bya siporo.

Uwitonze Providence Shadia wa RBA: Inkuru nziza yakozwe n’umugore.

Emmanuel Ntirenganya wa The New Times: Ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Umuhoza Honore wa Flash TV: Uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Kazungire Merci Dieu wa Radio Salus: Inkuru z’ubutabera.

Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radio Ishingiro: Inkuru ndende za Radio na Televiziyo.

Imaniriho Gabriel wa Isango Star: Inkuru zishingiye ku mibare.

Nkurunziza Michel wa The New Times: Isuku n’isukura.

Jean Paul Ndagijimana wa RBA Huye: Kurwanya inda ziterwa abangavu.

Nkurunziza Theoneste wa Izuba TV: Uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umutoni Marie Jeanne wa Kigali Today: Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Bizimana Desire wa Mama Urwagasabo: Ikiganiro cy’umwaka.

Ruti Steven wa RBA Nyagatare: Umuganda, ubumwe n’imibanire.

Mukanyandwi Marie Louise wa Ubumwe: Gukusanya amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mbonimpa Nepomuscene wa Radio Isangano: Kwishakamo ubushobozi mu iterambere.

Rosine Ntawurikura wa Radio Salus: Imitangire ya serivisi.

David Ndagijimana wa Radio Ishingiro: Ubucuruzi n’ubukungu.

Nzabihimana Pascal wa Radio Salus: Ubukungu.

Hasingizwimana Gratien wa Sound of Africa: Ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Charles Nyandwi wa The New Times: Guteza imbere ibinyabiziga bitangiza ibidukikije.

Bakubwiruryumve Jean Bosco wa Radio Ishingiro kandi yegukanye igihembo cy’inkuru zahize izindi.

Perezida wa ARJ, Dan Ngabonziza, yasabye abanyamakuru gukomeza gukora kinyamwuga, agaragaza ko ubunyangamugayo n’umuhate mu gushaka amakuru bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.