Ku wa 26 Nzeri 2026, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze icyifuzo cya Iran cyari kigamije gufungura Umuyoboro wa Hormuz no gushyiraho gahunda y’iminsi irindwi yo kugana ku guhagarika imirwano.
Icyifuzo cya Tehran cyari cyanyujijwe i Washington binyuze muri Qatar, nk’umuhuza.
Gahunda ya Iran yari ishingiye ku ihame ry’uko buri ruhande rugomba kugira icyo rutanga. Tehran yashakaga ko Amerika igabanya igitutu cya gisirikare, ikoroherereza ibihano ku byerekeye ubucuruzi bwa peteroli, ikareka umutungo wa Iran wafunzwe, ndetse hakabaho guhagarika imirwano.
Mu rwego rw’iyo gahunda, Iran yari gufungura Hormuz mu minsi irindwi, hanyuma ibiganiro ku kibazo cya gahunda ya kirimbuzi bigatangira ku munsi wa karindwi.
Trump ariko ntiyemeye uwo mugambi.
Ariko ikibazo gikomeye si ukumenya gusa impamvu Trump yawayanze.
Ikibazo gikomeye ni ukumenya impamvu Umuyoboro wa Hormuz wabaye igikoresho gikomeye mu mishyikirano hagati y’ibihugu byombi. Ibyo bakunze kwita mururimi rwa dipolomasi Bargaining Power.
Hormuz: aho agace kahindutse imbaraga
Umuyoboro wa Hormuz ni umwe mu duce tw’amazi dufite akamaro gakomeye ku bukungu bw’isi.
Mbere y’iyi ntambara, igice kinini cy’ubucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaze cyanyuraga muri uyu muyoboro.
Ibi bivuze ko Hormuz atari amazi gusa.
Ni ahantu h’ingenzi igihugu gishobora gukoresha kugira ngo kigire icyo gihindura ku myitwarire y’undi.
Iyo igihugu gifite ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye ku nzira abantu n’ibicuruzwa banyuramo, iyo nzira ishobora guhinduka imbaraga zo gushyira igitutu mu mishyikirano.
Iri ni rimwe mu masomo akomeye ya politiki mpuzamahanga: geografiya ubwayo ishobora guhinduka imbaraga za politiki.
Iran ishaka iki?
Iyo turebye inyungu za Iran, tubona ibintu byinshi bihurira hamwe.
Tehran ishaka kugabanya igitutu cya gisirikare n’ubukungu, kongera ubushobozi bwo kohereza peteroli ku isoko, no kubona umwanya wo gusubira mu biganiro bya dipolomasi ku kibazo cya gahunda yayo ya kirimbuzi.
Ariko ikintu cy’ingenzi ni uko Iran itashakaga kuvuga iti: “Turafungura Hormuz, hanyuma turebe niba Amerika hari icyo iduha.”
Ahubwo yashyizeho uburyo bwo guhanahana ibintu mu mishyikirano: “Nimugabanye igitutu, natwe dufungure Hormuz.”
Ibi bisobanuye ko Iran yashakaga ko icyo itanga n’icyo Amerika itanga bihuzwa.
Muri geopolitike mpuzamahanga iyo inyungu zihuye habaho gukorana, mu gihe iyo zitandukanye habaho guhangana.
Amerika yo ishaka iki?
Amerika nayo ifite inyungu zayo. Ishaka ko ubwato n’ubucuruzi byongera kunyura muri Hormuz nta nkomyi, kandi ishaka gukomeza igitutu ku butegetsi bwa Iran kugira ngo ibone ibyo isaba mu bijyanye n’umutekano na gahunda ya kirimbuzi.
Ni yo mpamvu ikibazo gikomeye kiba:
“Ni nde ubanza kugira icyo atanga?”
Niba Amerika ibanje kugabanya igitutu, Iran ikaba itarafungura Hormuz, Washington iba ifite ikibazo cyo kumenya niba ibyo yemeye bizakurikirwa n’ibyo Tehran yasezeranyije.
Niba Iran ibanje gufungura Hormuz, nayo ishobora kwibaza niba Amerika izahita igabanya ibihano n’ibikorwa bya gisirikare.
Aha ni ho icyizere gike hagati y’impande zombi gituma imishyikirano igorana.
Hormuz nk’igikoresho cyo gushyira igitutu
Iyo dusesenguye iyi dosiye, buri ruhande rufite ikintu rushobora gukoresha mu guhindura imyitwarire y’urundi. Iran ifite ubushobozi bwo kugira uruhare ku nzira y’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Amerika ifite ubushobozi bwo gushyira igitutu ku bukungu n’ibikorwa bya gisirikare.
Bityo, buri ruhande rushobora kubwira urundi mu buryo butaziguye cyangwa buziguye ruti: “Nudaha agaciro icyo nsaba, hari igihombo ushobora guhura na cyo.”
Ibi ni byo twakwita imbaraga zo gushyira igitutu mu mishyikirano.
Ntabwo bivuze ko uruhande rumwe rufite imbaraga zose. Ahubwo buri ruhande rufite ikintu undi adashaka gutakaza.
Ubutumwa bwa Iran: “Dufite icyo dushobora gutanga”
Hari n’ikindi kintu gikomeye muri iyi gahunda ya Tehran. Kuvuga ko Hormuz ishobora gufungurwa mu gihe runaka, ariko bigahuzwa n’ibyo Amerika igomba gukora, ni ubutumwa bwa politiki bufite intego.
Iran iba ishaka kwereka Amerika n’isi ko igifite ubushobozi bwo kugira icyo itanga; ishaka ibiganiro; ariko ntyiteguye gutanga icyo ifite gifite agaciro nta cyo ibonye mu cy’ingurane ikomeye.
Ubu ni uburyo bwo kohereza ubutumwa bufite intego kugira ngo uhindure imyumvire y’undi.
Amerika na yo iyo yanze icyo cyifuzo, iba itanze ubutumwa bwayo: “Ntabwo tuzemera ko gufungura Hormuz ari byo byonyine bidushyira mu mwanya wo kwemera ibyo Iran isaba.”
Ni ukuvuga ko impande zombi ntiziri kuganira gusa ku bikorwa; ahubwo ziri kurushanwa mu kugaragaza ufite ijambo rikomeye mu mishyikirano.
Ikibazo cy’umutekano gishobora kwibyara ubwacyo
Hari indi nyigisho ya politiki mpuzamahanga igaragara hano: ikibazo cyo kutizerana mu by’umutekano.
Iran ishobora kubona ibikorwa bya gisirikare bya Amerika n’igitutu byayo nk’akaga ku mutekano wayo.
Amerika na yo ishobora kubona ubushobozi bwa Iran bwo kugira uruhare ku bwisanzure bw’ubwikorezi muri Hormuz nk’akaga ku mutekano w’ubwikorezi n’ingufu.
Bityo, buri ruhande rushobora gukora igikorwa rivuga ko kigamije kwirinda, ariko urundi rukakibona nk’igikorwa cyo kurutera ubwoba.
Urugero Iran yongera igitutu, Amerika ikongera ikacyingera nayo, Iran ikongera igisubizo, Amerika nayo ikongera igisubizo.
Iyo uru ruziga rwifunze, amahirwe yo kugera ku masezerano arambye aragabanuka.
Ikibazo cyo kubanza gutanga
Ikindi kibazo ni icyo twakwita “ikibazo cyo kubahiriza amasezerano nyuma yo gutanga icyo wasezeranyije.”
Iran ishobora kwibaza iti: “Nimbanziriza gufungura Hormuz, ni iki kinyizeza ko Amerika izasohoza ibyo yasezeranyije?”
Amerika na yo ikibaza iti: “Nimbanziriza kugabanya igitutu, ni iki kinyizeza ko Iran izafungura Hormuz?”
Aha ni ho gahunda y’intambwe ku yindi ishobora kugira akamaro. Aho buri ruhande rutanga ibintu byose icyarimwe, hashyirwaho ibyiciro.
Urugero aha hashobora kubaho guhagarika imirwano bigatanga kugabanya ibikorwa bya gisirikare bikoroshya inzira y’ubwikorez, Hormuz igafungurwa bigatangira gufungura ibiganiro bya kirimbuzi ndetse no kuganira ku bihano.
Buri ntambwe ikaba ijyana n’indi. Ibi bigabanya ubwoba bwo kuba uruhande rumwe rwatanga byinshi mbere, hanyuma urundi ntirusohoze ibyo rwasezeranyije.
Ni izihe nzira zishoboka?
Ntawe ushobora kumenya mbere neza icyerekezo iki kibazo kizafata. Ariko hari inzira nyinshi zishoboka.
Gukomeza igitutu
Amerika ishobora gukomeza igitutu, Iran na yo igakomeza gukoresha Hormuz nk’igikoresho cyayo mu mishyikirano.
Ibi bishobora kongera igihombo ku bukungu no kongera ibyago byo kwiyongera kw’imirwano.
Gusubira mu biganiro rwihishwa
Kwangwa kwa gahunda imwe ntibisobanura ko ibiganiro byose birangiye.
Abahuza nka Qatar bashobora gukomeza kugeza ubutumwa hagati ya Tehran na Washington, maze hakazavuka indi gahunda ivuguruye.
Amasezerano y’ibyiciro
Hari n’uburyo impande zombi zishobora kugera ku masezerano buhoro buhoro.
Aho kuvuga ngo reka dukemure byose uyu munsi ahubwo bakavuga bati:
“Reka tubanze dukemure iki, hanyuma turebe igikurikira.”
Ibi bishobora gutuma impande zombi zibona icyizere buhoro buhoro.
Isomo rikomeye rya geopolitiki
Inkuru ya Hormuz itwigisha ko agace gashobora guhinduka imbaraga za politiki.
Ahantu h’ingenzi hashobora kuba igikoresho cyo gushyira igitutu ku bandi iyo igihugu gifite ubushobozi bwo kugenzura cyangwa kugira uruhare rukomeye ku bantu n’ibicuruzwa bihanyura.
Ni yo mpamvu mu gusesengura amakimbirane mpuzamahanga tutagomba kubaza gusa: “Ni nde ufite ingabo nyinshi?”
Ahubwo tugomba kwibaza duti “Ni nde ufite icyo undi akeneye?”
“Ni nde ushobora gutuma kutagira amasezerano bigira igihombo?”
“Ni iki buri ruhande rishobora gutanga?”“Ni iki buri ruhande rushaka ko urundi rutakaza?”
“Ni nde ushobora kwihanganira igihe kirekire cyo kutagira amasezerano?”
Aha ni ho tubona ko imbaraga zidapimwa gusa n’ingabo cyangwa intwaro ahubwo zishobora kuva ku butaka, ku mazi, ku bukungu, ku ikoranabuhanga, ku mutungo kamere cyangwa ku nzira z’ubwikorezi.
Mu mboni zanjye, ikibazo cya Hormuz ubu ntikiri gusa ikibazo cyo gufungura cyangwa gufunga umuyoboro w’amazi. Ahubwo ni ikibazo cyo kumenya uzagira uruhare runini mu gushyiraho ibisabwa mu mishyikirano.
Iran iragerageza gukoresha Hormuz nk’igikoresho cyayo cyo gushyira igitutu.
Amerika na yo iragerageza kwerekana ko Hormuz idashobora kuba igikoresho cyonyine gituma Washington yemera ibyo Tehran isaba.
Bityo ikibazo nyamukuru si gusa: “Hormuz izafunguka ryari?”
Ahubwo ni: “Ni nde uzashobora gukoresha Hormuz kugira ngo ahindure umwanya we mu mishyikirano?”


