Mu rukundo, amagambo meza yonyine ntahagije kugira ngo umuntu yumve akunzwe kandi yitaweho. Hari ibikorwa bito bya buri munsi bishobora gutuma umukobwa yumva ko akunzwe, yubashywe kandi ko afite umuntu umwitayeho.
Dore ibintu 11 umukobwa ashobora kwifuza ko umukunzi we amukorera kugira ngo arusheho kumva ko umuha agaciro.
1. Kumwereka urukundo mu buryo butunguranye
Kumuhobera no kumwereka urukundo mu bihe bisanzwe, aho kubitegereza ku minsi y'amavuko cyangwa ku yindi minsi yihariye. Kumwereka ko umukunda no mu buzima bwa buri munsi bituma yumva ko umutekerezaho.
2. Kumuba hafi iyo afite ibibazo
Iyo yahuye n'umunsi utamworoheye, aba akeneye umuntu umwumva kandi umuba hafi. Aho kwirengagiza ibibazo bye cyangwa guhindura ikiganiro kikakugarukaho, muba mwaganira, ukamutege amatwi kandi ukamwereka ko atari wenyine.
3. Kugira uruhare mu gutegura gahunda zo gusohokana
Aba ashobora kwishimira kubona umukunzi we afata iya mbere mu gutegura aho basohokera. Guhitamo ahantu heza no kumubwira gahunda hakiri kare bigaragaza ubushake bwo kumarana na we igihe, aho guhora umusigira inshingano zo gufata ibyemezo byose.
4. Kwibuka utuntu duto akubwira
Kwibuka ibyo akunda kurya, inama y'akazi afite cyangwa ikintu yari ategereje bishobora kumushimisha. Iyo ugarutse kuri ibyo yakubwiye, bimuha icyizere ko umuteze amatwi kandi ko ibyo akubwira ubifata nk'iby'agaciro.
5. Gutuma urukundo rutaburamo ibyishimo
Urukundo ntirukwiye guhora rumeze nk'ikiganiro gikomeye. Gusangira urwenya, gutebya mu buryo butababaza no gushaka ibikorwa bibashimisha mwembi bituma murushaho kuryoherwa no kumarana igihe.
6. Kumubwiza ukuri
Kuba inyangamugayo ni ingenzi mu kubaka icyizere. Kwirinda kumuhisha amakuru, kumubwira ukuri kugice cyangwa guhindura ibyo wavuze kugira ngo wirengagize inshingano zawe bifasha umubano gukomera.
7. Kwita ku isuku n'imyambarire
Kwambara neza, kugira isuku no kwiyitaho ni bimwe mu bimenyetso byerekana ko wiha agaciro kandi ko wita ku buryo ugaragara. Ni byiza ko buri wese mu bakundana agira uruhare mu kwiyitaho no kubungabunga umubano.
8. Kumurengera mu gihe arenganyijwe
Iyo hari umuntu umufashe nabi cyangwa akamwambura icyubahiro, aba ashobora kwishimira ko umuba hafi. Icyakora, kumushyigikira ntibisaba guteza amakimbirane; bisaba kuvuga aho ikibazo kiri mu bwitonzi no kugaragaza ko utakwemera ko ahutazwa.
9. Kumumenyekanisha ku bantu b'ingenzi mu buzima bwawe
Kumumenyekanisha ku nshuti n'abandi bantu mufitanye isano ya hafi bituma yumva ko umuha umwanya mu buzima bwawe. Mu gihe muri kumwe n'abandi, ni byiza no kumufasha kwisanga mu kiganiro aho kumusiga wenyine.
10. Gukora ibyo wamusezeranyije
Iyo umubwiye ko uri bumuhamagare, ukabikora; iyo mwemeranyije gahunda, ukayubahiriza. Kwizerwa ntibishingira ku magambo meza cyangwa impano zihenze, ahubwo bigaragarira mu bikorwa bihoraho.
11. Kumushakira umwanya utabanje kubisabwa
Nubwo buri wese aba afite intego ze n'inshingano ze, umubano na wo ukenera igihe n'imbaraga. Gushaka umwanya wo kuganira no kuba hamwe na we bituma yumva ko ari umuntu ufite umwanya wihariye mu buzima bwawe, aho kumwibuka gusa igihe nta kindi ufite cyo gukora.
Muri rusange, umubano mwiza ntushingira ku bikorwa bikomeye cyangwa impano zihenze gusa. Kwita ku wo mukundana, kumwumva, kumwubaha no kumwereka ko umuha agaciro binyuze mu bikorwa bya buri munsi ni bimwe mu bifasha urukundo gukomera.


