Bwiza

'kuvana RDF muri Congo' ntibiri mu masezerano y'amahoro y'u Rwanda na RDC: Nduhungirehe

Politiki
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Kane, 26 Kamena 2025 saa 18:04
Iminota 2 yo gusoma6 Abasomye
'kuvana RDF muri Congo' ntibiri mu masezerano y'amahoro y'u Rwanda na RDC: Nduhungirehe

Guverinoma y'u Rwanda yabeshyuje amakuru yavugaga ko mu masezerano y'amahoro izasinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arimo ingingo isaba u Rwanda guhita ruvana muri RDC ingabo bivugwa ko ruhafite.

Ejo ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC bizashyira umukono kuri ariya masezerano, mu muhango uzabera i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku ruhande rw'u Rwanda ariya masezerano azashyirwaho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga ndetse n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa RDC azashyirwaho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Therese Wagner Kayikwamba.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mbere y'uko ariya masezerano asinywa, mu bitangazamakuru mpuzamahanga hagiye havugwa amakuru y'ingingo bivugwa ko ziyakubiyemo; ibyatumye u Rwanda runenga abafite aho bahuriye na yo bagiye bashyira ku karubanda amakuru yakabaye ibanga.

Imwe mu ngingo yakunze kugarukwaho, ni iy'uko ngo u Rwanda rwasabwe kuvana bwangu muri Congo ingabo bivugwa ko ruhafite.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyandikirwa i Paris mu Bufaransa kiri mu byakunze gutangaza aya makuru, ndetse iki gitangazamakuru mu nkuru giheruka gusohora cyavuze ko Washington yagaragaje uburakari bitewe n'uko ariya makuru akomeje gushyirwa hanze.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yabeshyuje iki kinyamakuru, avuga ko u Rwanda ari rwo rwagaragaje ukutishimira kuba ibikubiye mu masezerano yarwo na RDC bikomeje gushyirwa ku karubanda, aho kuba Amerika.

Yagize ati: "Birasa n'aho 'Africa Intelligence' nta bimenyetso cyangwa ubwenge ifite ku biganiro, cyangwa ku bikubiye mu nyandiko y'amasezerano. Icya mbere, Washington si yo yarakajwe no gushyira ku karubanda ibikubiye mu masezerano, ahubwo ni Kigali ari na yo yasabye izindi mpande kubahiriza ko ibiganiro biba ibanga."

Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze muri ariya masezerano nta hantu na hamwe u Rwanda rusabwa kuba rwakuraho ingamba z'ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe, ikindi akaba atagaragaramo ijambo iryo ari ryo ryose ryerekeye ingabo z'u Rwanda.

Ati: "Icya kabiri, nta hantu na hamwe mu nyandiko y'amasezerano y'amahoro azasinywa ejo ushobora kubona ijambo "gukuraho by'ako kanya ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda. Ibirenze ibyo, amagambo nka "Rwanda Defence Force (Igisirikare cy'u Rwanda)", "Rwandan troops (abasirikare/Ingabo z'u Rwanda)" cyangwa "Withdrawal (icyurwa)" ntaho agaragara mu nyandiko."

Amasezerano y'amahoro azasinywa akanemezwa burundu ejo hagati y'u Rwanda na Congo, azakurikira imbanzirizamasezerano yayo yasinyiwe i Washington ku wa 25 Mata uyu mwaka.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.