Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika batatu basabye ko ibihano byafatiwe Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo bisubirwamo.
Abo ni Senateri Michael Rounds n’Abadepite Joe Wilson na Ryan Zinke, bandikiye Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, bamusaba kongera gusuzuma ibyo bihano, banasaba ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byombi bibazwa uko bishyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.
Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 18 Ugushyingo 2026, Ambasaderi Mukantabana yashimiye abo banyapolitiki ku bw'uko basabye ko inshingano z’impande zombi zisuzumwa mu buryo bungana.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro y’i Washington, ashimangira ko amahoro arambye asaba ko impungenge zarwo ku mutekano na zo zitabwaho.
Aba banyapolitiki bagaragaje ko gufatira ibihano uruhande rumwe mu gihe urundi rudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025.
Basabye kandi ko RDC ibazwa inshingano yo gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda rufata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.
Depite Joe Wilson na we yashimangiye ko ashyigikiye ko ibihano byafatiwe u Rwanda bisubirwamo, agaragaza ko rukomeje kuba umufatanyabikorwa wa Amerika mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro.
Kwamamaza cy'uko aba banyapolitiki basabye ko ibihano bisubirwamo ntibivuze ko byahise bikurwaho, ahubwo ni ubusabe bwashyikirijwe ubuyobozi bwa Amerika kugira ngo bwongere kubisuzuma.


