BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Ikibazo cya FDLR ntigishobora kuba urwitwazo rwo kugumisha igisirikare cy'amahanga ku butaka bwacu - RDC

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 24 Nzeri 2026 saa 11:13
Iminota 3 yo gusoma1,313 Abasomye
Ikibazo cya FDLR ntigishobora kuba urwitwazo rwo kugumisha igisirikare cy'amahanga ku butaka bwacu - RDC

‎Ikibazo cy’umutwe wa FDLR (Democratic Forces for the Liberation of Rwanda), akenshi wakunze kuba intandaro y’amakimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali, ukaba n’ingingo y’ingenzi mu bijyanye n’umutekano hakurikijwe gahunda y'Ibiganiro bya Washington, cyagarutsweho cyane mu mbwirwaruhame yatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri, na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa, mu nama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.
‎
Suminwa yagaragaje ingamba guverinoma ye yafashe ku bijyanye na FDLR, umutwe avuga ko u Rwanda rwakunze kwitwaza nk’impamvu yo kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
‎
"Ku bijyanye na FDLR, umutwe Kigali yakunze kwitwaza nk’impamvu yo kuba rufite ingabo ku butaka bwacu, Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo gusohoza inshingano zayo. Amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi ba politiki n’aba gisirikare ba FDLR ku wa 30 Gicurasi 2026, ateganya ko abarwanyi bayo bamburwa intwaro, bagasubizwa mu buzima busanzwe, bakanashyirwa mu nkambi zagenewe kubacumbikira hagamijwe kubasubiza mu gihugu cyabo cyangwa kubimurira ahandi, bitabangamiye ibikorwa by’ubutabera ku byaha bikomeye, mu gihe hategerejwe ko uyu mutwe useswa burundu," ni ko Minisitiri w’Intebe Suminwa yavuze.
‎
‎Umuyobozi wa Guverinoma ya Congo yagaragaje gutahuka kw'abantu 120 bafitanye isano na FDLR ku itariki ya 8 Nzeri nk'intambwe ya mbere ifatika yo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje. Kuri Kinshasa, iki gikorwa kigamije gukuraho ikibazo cya FDLR n'ikibazo cy'uko ingabo z'amahanga zikomeje kuba ku butaka bwa Congo.
‎
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzira zitandukanye z'amahoro, Judith Suminwa yashyigikiye ko habaho ubufatanye hagati y'inzira z'amahoro za Washington, Doha, na Afurika Yunze Ubumwe.
‎
Minisitiri w'Intebe Suminwa yashimangiye by'umwihariko ko hakenewe igihe nyacyo, uburyo bwigenga bwo kugenzura, no gusangira amakuru buri gihe hagati y'impande zirebwa n'ikibazo.
‎
‎Yagize ati: "Gusubizwa mu gihugu ku itariki ya 8 Nzeri, ku nkunga ya MONUSCO, kw'abantu 120 bafitanye isano na FDLR ni intambwe ya mbere ifatika muri uru rwego. Ikibazo cya FDLR rero ntigishobora kuba urwitwazo rwo kugumisha igisirikare cy'amahanga ku butaka bwacu. Bityo, gushyira mu bikorwa gahunda za Washington, Doha, n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigomba gushingira ku gihe nyacyo, kugenzura byigenga, gusangira amakuru buri gihe, n'ingaruka zifatika mu gihe habayeho kubirengaho."
‎
Amasezerano y'amahoro hagati ya RDC n'u Rwanda, yasinywe i Washington ku itariki ya 27 Kamena 2025, bigizwemo uruhare na Amerika, ateganya gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda. Dukurikije uko Kinshasa ibivuga, gukuraho ingamba z'ubwirinzi bikubiyemo, by'umwihariko, gukura Ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa Congo. Ni mu gihe u Rwanda rutigeze rwemera kugira ingabo ku butaka bw'iki gihugu.
‎
‎Ibi biravugwa mu gihe, nyuma y'umwaka urenga Amasezerano ya Washington ashyizweho umukono, bigaragara ko nta ntambwe ihagije yatewe ku masezerano abiri y'ingenzi: gusenya FDLR kwa Guverinoma ya Congo no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.
‎
Washington, binyuze kuri Massad Boulos, umujyanama ku bibazo bya Afurika muri guverinoma ya Trump, yagaragaje ingorane zijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho n'impande zombi, anasaba Kinshasa na Kigali kubahiriza ingingo z'amasezerano.
‎
Nubwo amasezerano ya Washington yashyizweho umukono, haracyagaragara kutizerana ndetse n'amacenga hagati y'impande zombi, cyane cyane ku bijyanye no gusobanura no gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.
‎

‎
‎
‎
‎
‎
‎

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.