Bwiza

Ingabo z'u Rwanda na Uganda zikorera ku mupaka zongeye guhurira mu nama y'iminsi 3

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 25 Ugushyingo 2026 saa 05:54
Ingabo z'u Rwanda na Uganda zikorera ku mupaka zongeye guhurira mu nama y'iminsi 3

Itsinda ry'Ingabo z'Igihugu cya Uganda (UPDF) riyobowe n'Umuyobozi wa Division ya 2, Major General Paul Muhanguzi, riri mu Rwanda, aho ryitabiriye inama y'iminsi itatu y'abayobozi ba UPDF na RDF.
‎
Bakihagera, Ingabo za Uganda n'Ingabo z'u Rwanda (RDF), ziyobowe n'Umuyobozi wa Division ya 2 ya RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, bifatanyije n'abaturage bo mu Mudugudu wa Tabagwe mu gikorwa cyo gutera ibiti. Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare n'umutekano wambukiranya imipaka.

Bwiza News

‎Mu ijambo rye muri iki gikorwa, Maj Gen Ruki Karusisi yagize ati: “Imiryango yacu ihana imbibi si abaturanyi gusa, ahubwo ni abafatanyabikorwa basangiye inyungu, amahirwe n’inshingano.”
‎
Yashimiye kandi abayobozi b’uturere n’abaturage bo mu bihugu byombi ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu gushimangira icyizere no kubana neza.

Bwiza News

‎Ku ruhande rwa UPDF, Maj Gen Paul Muhanguzi yashimangiye ko hakenewe inkunga n’ubufatanye hagati y’ingabo zombi mu kurinda ibihugu byabo, ndetse anashimira abakuru b’ibihugu byombi ku gushimangira umubano hagati yabyo.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.