Bwiza

Kabila yahuye n'abayobozi gakondo bo muri Kivu y'Amajyaruguru

Amakuru Premium
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
Kuwa Gatanu, 30 Gicurasi 2025 saa 14:41
Iminota 1 yo gusoma2 Abasomye
Kabila yahuye n'abayobozi gakondo bo muri Kivu y'Amajyaruguru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu yakiriye anagirana ibiganiro n'abayobozi gakondo bo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Kabila ari i Goma kuva ku Cyumweru gishize. Yahatahukiye nyuma y'igihe kinini aba mu buhungiro yari yaragiyemo muri 2023.

Yahuye na bariya bayobozi gakondo, mu gihe ejo ku wa Kane yari yakiriye abayobozi b'amadini atandukanye akorera muri Kivu y'Amajyaruguru.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Amakuru kandi avuga ko muri iki cyumweru Joseph Kabila yahuye n'abanyapolitiki batandukanye, barimo umuhuzabikorwa w'Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo M23, Corneille Nangaa.

Amakuru avuga ko Kabila akomeje kuganira n'abantu b'ingeri zitandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe uko bafatanya gukura Congo mu bibazo irimo byanatumye yisanga mu ntambara imazemo imyaka irenga itatu irwanamo n'umutwe wa M23.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.