Ibihugu bya Kenya na RDC byiyemeje gusubukura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi no kongera gufatanya mu bucuruzi n'iterambere ry'ubukungu nyuma y'inama yahuje abayobozi b'ibihugu byombi yabereye ahitwa Oyo, muri Congo-Brazzaville, ku Cyumweru.
"Twagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nama nkuru ya politiki y’impande enye i Oyo, muri Repubulika ya Congo, aho twemeye gufungura igice gishya mu mibanire yacu yubakiye ku kwizerana, ubwubahane n’ubufatanye," ibi ni ibyatangajwe na Perezida Ruto kuri X.

Yongeyeho ko biyemeje gukora ku buryo bwuzuye mu kugarura umubano wa dipolomasi, harimo gusubizaho abahagarariye ibihugu byabo ku rwego rwa ambasade, gusubukura Komisiyo Nkuru Ihuriweho y’Ubutwererane no gushimangira inama zo ku rwego rwa dipolomasi.
Perezida Ruto akomeza agira ati:" Twiyemeje kandi kongera ubufatanye mu bucuruzi, iterambere ry’ubukungu, umutekano n’umuco mu gihe dufatanya guteza imbere amahoro mu karere, ituze n’ubwuzuzanye. Ubufatanye bwacu buzayoborwa n’ibiganiro, ubwubahane no gukemura amakimbirane mu mahoro ku nyungu z’ibihugu byacu byombi n’abaturage."

Perezida wa Kenya yaboneyeho gushimira Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Repubulika ya Congo, kuba yarateguye iyi nama, na Perezidawa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, akaba n'Umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuba yarayoboye ibiganiro.

Amakimbirane hagati ya Kinshasa na Nairobi yatangiye by’umwihariko mu Kuboza 2023, ubwo Corneille Nangaa yatangizaga ihuriro rya politiki n’igisirikare rya "Alliance Fleuve Congo" (AFC), ririmo n’umutwe wa M23, ari ku butaka bwa Kenya. Kenya yanze kumufata nubwo Kinshasa yari yabisabye. Kuva icyo gihe, ibibazo byagiye byiyongera; muri Nyakanga 2024, Félix Tshisekedi yashinje William Ruto gushyigikira u Rwanda.

