Bwiza
ads

Kimenyi Yves arifuza kongera kurongora

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 09:15
Iminota 1 yo gusoma
Kimenyi Yves arifuza kongera kurongora

Umunyezamu Kimenyi Yves wahoze akinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangaje ko afite gahunda yo kongera kurushinga, mu gihe we na Miss Uwase Muyango Claudine bari mu nzira zo gutandukana burundu binyuze mu mategeko.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yashyize kuri shene ye nshya ya YouTube yitwa Beyond 90 Initiative, cyasohotse ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, asubiza ibibazo by’abafana be.

Abajijwe niba azongera gushaka umugore nyuma yo gutandukana na Muyango, Kimenyi yavuze ko kubaka urugo bikiri muri gahunda ze, ashimangira ko gushaka ari kimwe mu bintu umuntu ashobora kwifuza kugeraho mu buzima.

Yabajijwe kandi uko yakwakira amakuru y’uko Muyango na we yaba afite gahunda yo gushaka undi mugabo, asubiza ko nta kibazo yabigiraho kandi ko yamushyigikira.

Kimenyi na Muyango bari mu nzira zo gusesa isezerano ry’ishyingirwa ryabo, nyuma y’imyaka ibiri babana nk’umugabo n’umugore.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.