Bwiza

Kinshasa: Abayobozi babujije misa Karidinali Ambongo yari guhuriramo n’urubyiruko

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 22 Ugushyingo 2026 saa 06:40
Kinshasa: Abayobozi babujije misa Karidinali Ambongo yari guhuriramo n’urubyiruko

Ubutegetsi bw’Umujyi wa Kinshasa bwabujije misa Karidinali Fridolin Ambongo yari kuyoborera imbere y’urubyiruko kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Ugushyingo 2026, kuri Stade ya Tata Raphaël i Kinshasa.

Aya amakuru y’ihagarikwa rya misa Karidinali Fridolin Ambongo yari kugirana n’urubyiruko kuri iki Cyumweru, yaje kwemezwa n’Inama y’Abepiskopi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENCO) ibinyujije ku rubuga rwayo rwemewe.

Nk’uko byatangajwe n’ushinzwe imirimo y’ubuyobozi muri Diyosezi (Chancellor), iki cyemezo cyafashwe hadatanzwe ibisobanuro bifatika, kandi kugeza ubu ntacyo ubutegetsi burageza ku bateguye uwo muhango wa misa.

Biravugwa ko Abapolisi benshi boherejwe kuzenguruka iyo stade, aho byari byitezwe ko urubyiruko rwinshi n’abakristu bateranira kugira ngo bitabire uwo muhango.

Umwuka mubi hagati ya Karidinali Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), ahanini ushingiye ku buryo ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu gishakirwa umuti, inzira igana ku biganiro, ndetse n’imiyoborere.

Fridolin Ambongo akunze gushishikariza ibiganiro bya politiki bikubiyemo impande zose, harimo n’imitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta, ashimangira ko gukemura ibibazo hakoreshejwe imbaraga za gisirikare gusa bitazana amahoro.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.