Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya emokarasi ya Congo, Bahati Musanga Erasto, yapfushije se umubyara, Erasto Ntibaturana, wari uzwi ku izina rya Mzee Erasto.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru na Visi Guverineri, Willy Manzi,, rivuga ko uyu musaza yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru.
Biravugwa ko Mzee Erasto yapfiriye mu Rwanda, aho yari amaze imyaka 14 yarahungiye, azize uburwayi.
Visi Guverineri Manzi yagize ati: “ Ni n’akababaro gakomeye n'amarangamutima yimbitse dutangaje urupfu rwa se wa mugenzi wacu, nyakubahwa Bwana Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, rwabaye nijoro (MZEE ERASTO). Muri ibi bihe bibabaje, twihanganishije byimazeyo mugenzi wacu, ndetse n'umuryango we wose ndetse n’abo akunda”.
Guverineri Bahati Erasto kuri uyu wa Gatandatu, itariki 17 Ukwakira, yari yagaragaye mu muganda ari kumwe na mugenzi we wa Kivu y’Amajyepfo, Patrick Busu Bwa Ngwi, ku mugezi wa Nyamwinga, uherereye ku mupaka uhuza komini ya Bagira mu Mujyi wa Bukavu n'Akarere ka Kabare muri Kivu y’Amajyepfo, mu butumwa bwari bwahurije hamwe ba guverineri bombi.


