Bwiza

Kuki abagore batwite babyimba ibirenge?

Ubuzima•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 09:02
Kuki abagore batwite babyimba ibirenge?

1490683

Kubyimba ibirenge ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara ku bagore batwite, cyane cyane inda igeze mu mezi yo hagati no mu gihembwe cya nyuma.

Ibi biterwa ahanini n’uko umubiri w’umugore utwite ukora amaraso n’andi matembabuzi menshi kugira ngo umwana akure neza. Amatembabuzi y’inyongera ashobora kwirundanyiriza mu bice bitandukanye by’umubiri, birimo ibirenge, ibiganza no mu maso.

Iki kibazo gikunze kwiyongera uko inda ikura, cyane cyane nyuma y’amezi atanu. Gishobora kandi gukazwa n’ubushyuhe bwinshi, guhagarara umwanya munini, kurya umunyu mwinshi no kutaruhuka bihagije.

Nubwo kubyimba ibirenge mu rugero ruciriritse ari ibisanzwe mu gihe cy’inda, iyo bitunguranye cyangwa biherekejwe no kubyimba mu maso no mu biganza, bishobora kuba ikimenyetso cya preeclampsia, indwara iterwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso mu gihe cyo gutwita. Biba ngombwa kwihutira kwivuza.

Mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, umugore utwite agirwa inama yo kwirinda kumara igihe kinini ahagaze, kuruhuka ashyize ibirenge hejuru, kwambara inkweto zitamufashe, kunywa amazi ahagije no kugabanya umunyu mu mafunguro.

Icyakora, kubyimba ibirenge ntibigomba gufatwa nk’ikibazo gisanzwe igihe cyose, kuko hari igihe bishobora kuba ikimenyetso cy’ikindi kibazo cy’ubuzima gisaba kwitabwaho na muganga.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.