Bwiza

Lubero: Abarwanyi ba FRN bafashe agace ka Kanjanja

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 13:37
Lubero: Abarwanyi ba FRN bafashe agace ka Kanjanja

Imirwano ikomeye irimo kuba kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Ugushyingo 2026, hagati y’abarwanyi ba FRN n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifashijwe n’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo, muri Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
‎
Amakuru aturuka mu bahagarariye imiryango ya sosiyete sivile agera kuri Kivu Morning Post, dukesha iyi nkuru, avuga ko abarwanyi ba FRN bafashe agace ka Kanjanja.
‎
‎Ni imirwano yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje, bitera ubwoba bwinshi mu gace ka Runzenze, muri Teritwari ya Lubero, kuva mu gitondo cya kare saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m.) kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Ugushyingo 2026.
‎
‎Iyi mirwano irimo kubera hafi ya Runzenze, ahantu haherereye hagati y’umushinga w'uburobyi wa Kiserera n’ikiraro cya Taliha Graben, ku nkombe z’Ikiyaga cya Edward muri Lubero.
‎
Aka gace ni inzira igana mu mujyi wa Kyavinyonge, uri ku ntera ya kilometero nibura 40 unyuze mu ishyamba, cyangwa urugendo rw’iminota 25 unyuze mu mazi y’Ikiyaga cya Edward.
‎
‎Iyo uvuye i Kyavinyonge, hakurikiraho Kasindi, ugakomereza mu Mujyi wa Beni. Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe, haba FRN cyangwa Ingabo za Congo, ruragira icyo rubivugaho.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.