Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Perezida Paul Kagame gukura kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu rwego rwo kwirinda ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwivana muri uriya muryango.
Jeune Afrique yatangaje ko Macron yandikiye Perezida Kagame ubutumwa burebure mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira kuri uyu wa 13 Ugushyingo, amusaba gukura Mushikiwabo mu irushanwa ryo kuyobora uriya muryango muri manda ya gatatu.


