Bwiza
ads

Masisi: Ibice byegereye Rubaya na Ngungu biravugwamo imirwano ikomeye

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 14:37
Iminota 2 yo gusoma
Masisi: Ibice byegereye Rubaya na Ngungu biravugwamo imirwano ikomeye

Amakuru aturuka ahantu hatandukanye kandi ahuriza hamwe, aragaragaza ko imirwano hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC) ikomeje mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, ibi bikaba byatumye abaturage bongera guhunga ku bwinshi.
‎
Imirwano bivugwa ko yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje yumvikanye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 12 Ukwakira, cyane cyane mu duce twegereye Rubaya na Ngungu, nyuma y’imirwano yari yabanje kuvugwa mu mpera z’icyumweru.
‎
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Radio Okapi avuga, iyi mirwano yari ikaze cyane hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 a.m.) na saa tatu za mu gitondo (9:00 a.m.) mu mudugudu wa Kanyaru (uherereye muri Gurupoma ya Kibabi, muri kilometero hafi 6 uvuye i Rubaya kuri axe ya Ngungu.
‎
‎Indi mirwano kandi yabaye mu gace ka Kawele, muri Gurupoma ya Ufamandu I.
‎
Iyi mirwano yatumye abaturage bahunga ku bwinshi, aho bivugwa ko abaturage amagana bavuye mu midugudu yabo batwaye ibikoresho byabo by'ibanze bajya gushaka ubuhungiro mu duce babona ko dufite umutekano kurushaho.
‎
Iyi mirwano yongeye kubura ikurikira indi ikomeye yari yagaragaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hafi y'ahitwa Ku-mungote na Marangara, muri icyo gice cya Teritwari ya Masisi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.