Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n’ebyiri na makumyabiri za mu gitondo (6:20 a.m.), ihuriro ry'ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero icyarimwe ku duce dutuwe cyane, cyane cyane muri Mahanga, Buhimba, na Kazinga, muri Teritwari ya Masisi.
Ibi bitero biri gukorwa hakoreshejwe imbunda ziremereye hamwe n’ingabo zirwanira ku butaka nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FRN.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko "Imibare y’ibanze igaragaza ko abasivili 4 bishwe, naho abandi 10 barakomereka".
Ibi bitero bibaye mu gihe itsinda rya MONUSCO, riyobowe n’Intumwa Yihariye James Swan, riri mu biganiro n’abayobozi ba ‘Front pour la Refondation de la Nation’ (FRN), iyobowe na Joseph Kabila Kabange.
Mu guhangana n’iki kibazo, nk'uko itangazo risoza rivuga, Ingabo za FRN zoherejwe muri ako gace kugira ngo zirinde abaturage kandi zagure ahantu hatekanye mu rwego rwo kwizeza abaturage umutekano usesuye.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
