Inteko Ishinga Amategeko yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) gutegura mu gihe cy’amezi atatu gahunda izanoza iyandikwa n’imicungire y’ibimina mu Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abadepite bagaragaje ibibazo bikigaragara mu micungire y’ibi bigo birimo kubura ibitabo by’ibaruramari, raporo z’imari zidahagije, kutubahiriza amategeko ngengamikorere no kutishyura inguzanyo.
Imibare ya MINECOFIN igaragaza ko kugeza ku wa 13 Gicurasi 2026, mu Rwanda hari ibimina birenga 10.000 byari byanditswe, bifite ubwizigame bwa miliyari 43,4 Frw.
Mu biganiro byabaye ku wa 29 Ukwakira 2026, Visi Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, Judith Mukarugwiza, yagaragaje ko mu matsinda 60.548 yasuzumwe mu turere 15, 19.907 gusa, angana na 32,8%, ari yo yari yarahawe amahugurwa.
Inteko yasabye ko gahunda MINECOFIN izategura yibanda ku kongera ibimina byandikwa, guhugura abayobozi babyo no koroshya uburyo bwo kubyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.


