Bwiza

Misile z'Aba-Houthi zarashwe hafi y’ingoro ya Perezida muri Yemen

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 31 Ukwakira 2026 saa 07:26
Misile z'Aba-Houthi zarashwe hafi y’ingoro ya Perezida muri Yemen

1410993

Ibisasu bibiri bya misile byarashwe n’umutwe w'Aba-Houthi byaguye hafi y’ingoro ya Perezida wa Yemen, Al-Ma'ashiq, iherereye mu mujyi wa Aden, ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2026.

Amakuru yatangajwe n’igitangazamakuru Xinhua, ashingiye ku muyobozi ushinzwe umutekano muri ako karere, avuga ko nyuma y’icyo gitero inzego z’umutekano zahise zoherezwa muri aka gace.

Umuvugizi w’ingabo za Leta ya Yemen, Majid al-Nuzaili, yavuze ko Aba-Houthi bari bibasiye ingoro ya Perezida n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden. Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, nta mibare y’abahitanywe n’icyo gitero cyangwa ibyangiritse yari yatangazwa.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati y'Aba-Houthi na Saudi Arabia ukomeje kwiyongera. Ku wa 15 Ukwakira, misile eshanu zari zarashwe ku ngoro ya Al-Ma'ashiq, zihitana abantu batanu, abandi 16 barakomereka.

Ku rundi ruhande, ihuriro ry’ingabo ziyobowe na Saudi Arabia ryatangaje ko ryahagaritse drones eshatu na misile ebyiri byari byerekejwe mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, birimo Riyadh, Mecca na Medina. Icyakora, Aba-Houthi bigaramye iby'icyo gitero.

Yemen imaze imyaka irenga icumi mu ntambara yatangiye gukaza umurego mu mpera za 2014, ubwo umutwe w'Aba-Houthi wafataga umurwa mukuru Sanaa n'ibice byinshi byo mu majyaruguru y'igihugu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.