Mu nama ya Gatatu y’u Burusiya n’Afurika yabereye i Moscow, Ambasaderi w’u Rwanda, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, kuwa 28 Ukwakira, yasinye amasezerano hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (Rwanda Atomic Energy Board) na Rosatom yo mu Burusiya, yo kubaka moteri nto izatanga ingufu za nikeleyeri (SMR) n’Ikigo cy’ubumenyi ku bya nikeleyeri n’ikoranabuhanga.
Ambasaderi Nzabamwita mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko “Ingufu za nikeleyeri zisukuye, gushyiraho ikigo cy’ubumenyi mu by’ingufu za nikeleyeri n’ikoranabuhanga, no guhugura abahanga n’abatekinisiye mu bya nikeleyeri bikomeje kuba kimwe mu bice by’ibanze by’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya”.
Yavuze kandi ko “Ingufu za nikeleyeri, gukoresha ikoranabuhanga rya nikereyeri mu kuvura kanseri, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’ubushakashatsi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutunganya amabuye y’agaciro bizazanira Abanyarwanda inyungu zitaziguye mu buzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuboneka kw’amashanyarazi ahendutse kuri buri rugo no guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi”.
Ati: “Iri koranabuhanga ni ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda muri gahunda ya NSTII na Vision2050. Imirimo y’ubwubatsi ubu izatangira vuba mu Rwanda, izatanga akazi no ku rubyiruko rwacu.”
Ku ruhande rwe, CEO wa Rosatom yabwiye ikinyamakuru Sputnik ko Afurika ikeneye inganda zitunganya ingufu za nikeleyeri amagana kugira ngo ibone ingufu ikeneye.
Mu baturage miliyari 1.6 batuye uyu mugabane, abaturage bagera kuri miliyoni 660 ntibafite amashanyarazi, nk'uko byatangajwe na Alexey Likhachev, Umuyobozi Mukuru w'ikigo cya leta y'u Burusiya gishinzwe ikoreshwa ry'ingufu za nikeleyeri.
Kugira ngo Afurika izabashe kubigeraho, Rosatom itanga ibisubizo bitandukanye, kuva ku nganda nto zikora ingufu za nikeleyeri, kugeza ku nganda nini, nk'uko yabitangaje mu Nama y'u Burusiya na Afurika.
