Bwiza

Muyumbu: Umuturage amaze amezi ategereje ipoto iri muri karitsiye ngo azahabwe amashanyarazi

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 10:50
Muyumbu: Umuturage amaze amezi ategereje ipoto iri muri karitsiye ngo azahabwe amashanyarazi

Umuturage wo ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana amaze amezi ane ategereje ipoto ngo azahabwe amashanyarazi mu gihe iyo poto iri mu gace atuyemo, irambitse ku muhanda.

Uyu muturage yatabarijwe n'uwitwa Yemi Nyamirambo Umufundi kuri X wavuze ko kuba uyu muturage yabuze amashanyarari biturutse ku kuba ipoto yarabuze.

Yagize ati "Mwaramutse neza REG, hari umuturage wubatse ku Muyumbu amaze amezi 4 asabye umuriro kuri REG-Kanombe bamubwira buri gihe ngo nategereze ipoto. Nyamara amapoto arambitse ku mihanda muri karitsiye. Hashize ibyumweru bitatu tubasaba kumufasha ariko abo mwamuhaye kumufasha message (ubutumwa) ni tegereza ipoto."

Yakomeje ati "Iyo poto ko hashize amezi 4 ategereze andi angahe? Ni imyaka ingahe basi ngo Abe aguze pannel soleil? Mumufashe nukuri."

Asaba Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda kugira icyo ikora kuko amapoto yabaye ikibazo.

REG yasubije ngo " Hello (Muraho) mwaduha nomero ye ya telephone tukamuvugisha. Murakoze."

Uwatanze igitekerezo witwa Rudasingwa Bernard ati " Uwo ni make abantu bo muri REG,wagirango nikindi babikorera ntibita kubaturage,njye maze amezi 7 yose umwe yarambwiye ngo ningure ipoto,cga ngo njyire uko mbikora kundi narumiwe."

Abatanze igitekerezo kuri ubu butumwa bahurije ku kuba ikibazo cy'uyu muturage kuri REG ari nk'ibintu bisanzwe. Bavuga ko bisaba " Kugira ukundi ubigenza kugira ngo ikibazo gikemuke."

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.