Bwiza

NRM yigaramye ibyo kwanga ko Muhoozi asimbura se ku butegetsi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 13 Ugushyingo 2026 saa 07:43
NRM yigaramye ibyo kwanga ko Muhoozi asimbura se ku butegetsi

Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM), ryahakanye amakuru yavugaga ko abayobozi baryo banze ko Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, azahabwa amahirwe yo kuzamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Richard Todwong, yavuze ko amakuru yavugaga ko Komite Nyobozi y’Ishyaka (CEC) yanze kandidatire ya Muhoozi mu nama yabereye mu muhezo i Entebbe ku wa 10 Ugushyingo 2026, atari ukuri.

Mu itangazo yasohoye ku wa Kane, Todwong yagize ati: “Amakuru avuga ko ishyaka NRM ryamaganye igitekerezo cyo gushyigikira Gen. Muhoozi Kainerugaba ngo azabe Perezida wa Uganda utaha ni ibinyoma rwose.”

Yasobanuye ko Komite Nyobozi isanzwe iterana ikaganira ku bibazo bireba iterambere rya politiki, imibereho n’ubukungu bya Uganda, kandi ko ibyemezo izafata bizatangazwa binyuze mu nzira zemewe z’ishyaka.

Iri tangazo ryakurikiye inkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yavugaga ko mu nama yabaye ku wa Kabiri, bamwe mu banyamuryango ba CEC barwanyije igitekerezo cyo gushyigikira Muhoozi, bigatuma amatora kuri kandidatire ye adakomeza.

Nubwo bimeze bityo, amakuru yatangajwe na ChimpReports, yifashishije abayobozi ba NRM bari muri iyo nama, avuga ko benshi mu bayitabiriye bashyigikiye ko Muhoozi yazayobora igihugu, nubwo hari abagaragaje impungenge ku gihe azabikoreraho ndetse n’uko agikora mu gisirikare.

Visi Perezida wa NRM mu Burasirazuba bwa Uganda, David Calvin Echodu, yasabye Museveni gutekereza guha umuhungu we umwanya mu buyobozi bwa gisivili kugira ngo azabashe kwitegura inshingano za politiki.

Abandi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije, Haruna Kasolo Kyeyune, na Perezida wa NRM mu Mujyi wa Kampala, Salim Uhuru Nsubuga, bashyigikiye igitekerezo cya Muhoozi, bagaragaza ibyo yagezeho mu gisirikare, kurwanya ruswa n’ibyaha ndetse no gukangurira abaturage binyuze mu muryango wa Patriotic League of Uganda (PLU).

Impaka ku uzasimbura Museveni zakajije umurego nyuma y’uko Perezida wa Uganda ashyikirije abayobozi bakuru ba NRM inyandiko igaragaza ibintu bagomba kwitaho mu guhitamo uzayobora igihugu nyuma ya 2031.

Iyo nyandiko yashyikirijwe Komite Nyobozi ku wa 27 Ukwakira 2026, Museveni agaragazamo ko hari abanyamuryango n’abashyigikiye NRM batangiye kugaragaza ko bifuza ko Muhoozi azahatanira kuyobora igihugu muri manda ya 2031-2036.

Yasabye abayobozi b’ishyaka gusuzuma niba Muhoozi yujuje amahame yaryo arimo gukunda igihugu, Ubumwe bwa Afurika no kwiyemeza guteza imbere igihugu.

Museveni yavuze ko kuba ari se wa Muhoozi, barwaniye hamwe mu rugamba kandi ari we wamushishikarije kujya mu gisirikare, bituma amumenya neza kandi asanga yujuje byinshi mu byo bagomba gushingiraho.

Perezida Museveni kandi yashishikarije abayobozi ba NRM gushyigikira urubyiruko rushobora gukomeza intego n’amahame byaranze iri shyaka.

Gusa, iyo nyandiko ntivuga ko Museveni yemeye ko azava ku butegetsi manda ye irangiye mu 2031.

Museveni amaze kuyobora Uganda kuva mu 1986, akaba ari muri manda izarangira mu 2031.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.