Imijyi myinshi yo mu Bufaransa yaraye ishyizwe mu mabwiriza abuza abantu gutembera mu masaha y’ijoro, mu gihe ubuyobozi bw’icyo gihugu bukomeje kugerageza guhagarika imvururu n’ubusahuzi bimaze iminsi bigaragara mu gihugu kuva ku wa Gatandatu.
BBC dukesha Iyi nkuru yavuze ko iyo mijyi irimo Paris, Lyon, Marseille, Bordeaux, Nice na Lille, ndetse n’indi mijyi mito n’iminini yo mu majyaruguru y’igihugu. Muri iyo mijyi, hatangajwe amabwiriza abuza urubyiruko gutembera cyangwa guteranira hamwe mu masaha y’ijoro.
Mu murwa mukuru Paris, imyigaragambyo yarabujijwe nyuma y’uko hadutse imvururu zikomeye zaturutse ku myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, ntiyatangaje ko igihugu gishyizwe mu bihe bidasanzwe, ariko yavuze ko guverinoma yiteguye gufata icyo cyemezo igihe bizaba ngombwa.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron yamaze kuva mu Bufaransa, akaba yaraye atangiye uruzinduko rw’akazi mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.
Mbere yaho, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yanenzwe cyane n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Bamushinjaga kuba atariteguye bihagije guhangana n’iyo midugararo. Icyakora, Perezida Emmanuel Macron yanze ubwegure yari yatanze, ariko yemera ko polisi yari “yananiwe kugenzura ibintu” mu mijyi imwe n’imwe.
Iyo myigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize, itangijwe n’abanyeshuri basabaga ko imibereho yabo n’imyigire mu mashuri byanozwa. Nyuma yaho, imyigaragambyo yaragutse, ikubiyemo n’ibindi bibazo byinshi bibangamiye abaturage.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umubare w’abitabiriye imyigaragambyo warushijeho kwiyongera, ubwo abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abakozi n’andi matsinda yamagana ibibazo bitandukanye bifatanyaga n’abanyeshuri.
Abayobozi bavuga ko abantu barenga 2.500 bamaze gutabwa muri yombi. Ikigo ntaramakuru AFP cyatangaje ko umwe mu bitabiriye imyigaragambyo yaciwe ikiganza n’igisasu polisi ikoresha mu gusasa abantu no gutatanya imbaga.
Abapolisi bagera ku 1.000 na bo bakomeretse muri iyo midugararo.


